Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MINISANTE: Min Gashumba arakangurira abanyarwanda kutajya i Goma kubera ikibazo cya EBOLA



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa 1 Kanama 2019, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kujya ahantu hari Ebola.

Nyuma y’uko umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa wafunzwe akanya gato ku mpamvu zavugwaga ko zifitanye isano no gukumira ko Ebola igera mu Rwanda, nyuma ukongera gukora bisanzwe, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kujya i Goma.

Ati: “Muri iki gihe habonetse icyorezo (cya Ebola) hafi yacu i Goma, turongera kubwira Abanyarwanda ngo nyamuneka mureke kujya hariya hantu.”

Yavuze ko nta wabwira umuntu ngo hariya hari intambara, ngo narangiza ajyeyo.

Umugabo uheruka guhitanwa na Ebola mu mugi wa Goma ngo abegeranye na we bamaze kugera ku 168 (hiba bishoboka cyane ko niba batari birinze yabanduje).

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko u Rwanda rumaze gukingira abarenga 3000, abo bakingirwa ngo ni abashobora gutabara bibaye ngombwa.

Umuseke wavuze ko abakora magendu bakambuka bagana muri DR.Congo na bo ngo babireke kuko bizabakoraho, abaca ku mupaka bo barasuzumwa.

Ati “Abaca iza panya bamenye ko bireba umutekano w’igihugu.”
Yunzemo avuga ko “Uca muri panya aza gukekwaho kuzana Ebola, yibuke ko umutekano w’igihugu ari don’t touch (ntakorwaho), yaba umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda, ushaka kwinjira mu buryo bwa panya, amenye ko ari umutekano w’igihugu.”

Camera zisuzuma Ebola ngo ziri mu bice 11 by’igihugu.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubu nta mupaka ufunze mu ihana urubibi na DR.Congo. Avuga ko iby’uko wigeze gufungwa ari ibihuha bigendana n’uko hari icyorezo.

Yavuze ko ibyo Mayor wa Rubavu yavuze byo kwigisha abantu kutajya muri Congo ari ibintu bazakomeza kubabwira.
Ngo kugira ngo umupaka ufungwe bisaba ko byemezwa n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Migration), ngo si umuntu ubyuka ngo abyemeze.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA