Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Burera:Abafite ubumuga bwo kutabona barishimira inkunga bahawe y’amafaranga izabafasha kwiteza imbere.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 30 Nyakanga, ubumwe nyarwanda bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona RUB, bwahaye inkunga ingana n’ibihmbi 170 by’amafaranga y’u Rwanda ku banyamamuryango b’ishyirahamwe ‘Twizerane Kivuye’ rigizwe na none n’abafite ubumuga bwo kutabona bo mu murenge wa Kivuye, mu karere Burera. Aba bahigiye gucunga neza iyi nkunga.

Ishyirahamwe ’Twizerane Kivuye’ rigizwe n’abanyamuryango 23. Muri bo, abagabo ni 5, abagore ni 18. Mu muhango wo kubashyikiriza iyi nkunga, bwana Ingabire Cevelin, umujyanama muri komite nyobozi y’Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona, yagarutse ku ntego za RUB, maze abibutsa ko Kwikura mu bwigunge, Ubuvugizi no Guteza imbere uburezi bw’umwana ufite ubumuga bwo kutabona ari zo ziza ku isonga mu byatumye ubu bumwe bushingwa kandi na n’ubu zikaba zikibaraje ishinga.

Bwana Cevelin yagize ati “Twasuye abanyamuryango bacu bibumbiye mu ishyirahamwe Twizerane Kivuye. Ni muri gahunda yo kongerera ubushobozi abanyamuryango mu rwego rwo gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bahura nabyo, tugamije no kubatera inkunga iciriritse y’amafaranga mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere”

Hakorimana Vivens, umuyobozi w’ishyirahamwe ‘Twizerane Kivuye’ yagarutse ku kamaro k’iyi nkunga bashyikirijwe, avuga ko bagiye kuyibyaza umusaruro birinda kuyikoresha ibyo itateganyirijwe.

Ati “Baduteye inkunga y’ibihumbi 170, tugiye kuyikoresha mu buryo bwo gukora ubuvugizi, abo byatugoraga kugeraho tuzabageraho, iki kirakemutse.”

Maniragaba Constantin, umwe mu banyamuryango ba ‘Twizerane Kivuye’ ufite ubumuga bwo kutabona, yashimye ibyo RUB ibakorera. “Twavuye mu bwigunge, turi abantu nawe urabibona, ubu tumeze neza, ubu mfite intama 2 n’ihene eshatu, ndishimira inkunga bateye ishyirahamwe ryacu”

Mukamparirwa Eugenie, nawe afite ubumuga bwo kutabona, atuye mu murenge wa Gatebe, yifatanyije n’abo mu murenge wa Kivuye. Ati “Sinajyaga ahagaragara, ariko ubu ndahajya kandi nkumva ntewe ishema n’uko abandi bamfata n’ubwo mfite ubumuga bwo kutabona. sinari nzi kwambara inkweto, nta n’agatenge. Ubu ndi mumashyirahamwe atandukanye kandi byatumye norora intama. Ndashimira RUB ku bw’inkunga yaduteye”

Zimwe mu mbogamizi ubuyobozi bwa RUB bwasanganye abanyamuryango b’ubumwe nyarwanda bw’abatabona b’i Kivuye, zirimo kuba badafite ahantu bakorera nk’ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi , ibi bikaba bibagiraho ingaruka zo kutabona uburyo babyaza umusaruro imashini ziboha imyenda bahawe mu rwego rwo gukora ubucuruzi binyuze mu bumenyingiro bigishijwe.

Ibi byagarutsweho na Hakorimana Vivens, umuyobozi w’ishyirahamwe ‘Twizerane Kivuye’ ati “twagakoze ibyisumbuyeho, ariko kuba tudafite aho gukorera ni imbogamizi ikomeye ituma ziriya mashini tutazibyaza umusaruro”

Bwana Cevelin waje uhagarariye ubuyobozi bwa RUB, yavuze ko izi mashini zigomba gushakirwa iseta rwagati mu isantire y’umurenge wa kivuye ku buryo buri wese azabasha kuzungukiraho ubumenyi.

Bwana NDAYAMBAJE Leonard, umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Kivuye yasabye abanyamuryango ba ‘Twizerane Kivuye’ kwitwara neza, no kuzirikana ko ubuyobozi bw’Igihugu bubakunda.

Muri iki gikorwa kandi abanyamurango bemerewe inkunga y’inkoni yera ku bantu 2.

Iyi nkunga batewe ikomoka mu mushinga wa RUB witwa DREAM (inzozi), bibukijwe ko kandi iyi nkunga itari inguzanyo bazishyura.

Twizerane Kivuye yatangiye mu kwezi kwa 11, 2017, ubu imaze imyaka isaga 2. Buri munyamuryango atanga amafaranga 200 buri kwezi y’umusanzu, mu gasanduku kayo hamaze kugeramo bihumbi bisaga 400 by’amafaranga y’u Rwanda.


Abagore nibo bagize umubare munini w’abanyamuryango b’ishyirahamwe ’Twizerane Kivuye’


Muri iri shyirahamwe harimo n’urubyiruko rwiga


Bwana Ingabire Cevelin, ashyikiraza umuyobozi mu murenge wa Kivuye inkunga y’amafaranga yatewe ishyirahamwe ’Twizerane Kivuye’


Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Burera mu murenge wa Kivuye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA