Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Inshuti magara ya Bobi Wine yishwe akuwemo ijisho nyuma yo gukatwa intoki



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Michael Kalinda [Ziggy] umuhanzi wo muri Uganda, wari inshuti bya hafi na Bobi Wine yishwe urupfu rubi akuwemo ijisho aciwe n’intoki.

Ziggy wabarizwaga mu itsinda rya Firebase yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aguye mu bitaro bya Mulago aho yagejejwe ku munsi wo ku wa Gatandatu.

Uyu muhanzi akaba yarashimuswe n’agatsiko k’abantu batazwi tariki ya 21 Nyakanga 2019.

Nyuma ni bwo uyu mugabo yaje gusangwa mu gace ka Mulago yakuwemo ijisho rimwe ry’ibumoso ndetse yanaciwe intoki 2.

Uyu mugabo bakaba baramusanganye ibikomere by’ubushye byinshi ku mubiri we, akaba ataranumvaga yasaga nuwaguye muri koma.

Ku wa Gatandu tariki ya 3 Kanama 2019, Bobi Wine yagaragaje agahinda yatewe no kuba mugenzi we yarashimuswe.

Abinyujije kuri Twitter ye yasabye abantu kumusengera kuko nyuma y’iminsi 3 ashimuswe n’abantu batazwi, yakorewe iyica rubozo, aho yakuwemo amaso, agakatwa intoki n’ibindi, none yamaze kwitaba Imana.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA