Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyabugogo: Inkongi yibasiye ahitwa ku mashyirahamwe



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama 2019, ahagana saa sita z’ijoro mu mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisaraga mu karere ka Nyarugenge ahitwa ku ‘mashyirahamwe’ haraye hibasiwe n’inkongi yatewe n’iturika rya gas yo ku witwa Immaculee Uwizeyimana. Polisi yatabajwe ubu hakaba hari kubarurwa ibyangijwe n’umuriro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko koko uwo muriro wadutse uturutse ku iturika rya gaze, asaba abaturage kwitwararika bakajya bakurikiza inama n’amabwiriza agenga gukoresha ibyuma bikoresha umuriro nk’amashyiga ateka, kurara bacomokoye ibyuma by’amashanyarazi n’ibindi.

Ati: “Abantu bakoresha umuriro na gaze bagomba gukurikiza inama z’uburyo bakwiriye kwirinda inkongi z’umuriro zangiza ibyabo n’ubuzima bwabo. Bajye bibuka kureba niba gas ifunze neza mu icupa ryayo kandi bacomokore ibyuma byose bikoresha amashanyarazi. Baryame bafite umutekano.”

Umuriro wabaye muri kiriya gice wibasiye aho bafatira amafunguro, utubari, za studio zitungana amafoto n’amashusho n’aho bogoshera abantu.


Inkongi yakomeje kwiyongera mu nyubako zo mu Mashyirahamwe

Kugeza ubu agaciro k’ibyangiritse karacyabarurwa nkuko umuseke wabitangaje.

Umwe mu baturage uzindukiye Nyabugogo guhaha imbuto abwiye Umuseke ko umuriro wazimye, nta mwotsi ugicumba ariko abantu bataraba urujya n’uruza mu gace iriya nkongi yaraye ibereyemo.

Akurikije uko yabibonye ngo mu byahiye haba ‘hasigaye mbarwa.’


Polisi ikaba yari yaje gutanga ubufasha bwo kuzimya iyi nkongi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA