Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

CARITAS-Kigali, ibikiye ibanga abo mu nkambi ya Mahama, muri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubuyobozi bwa Caritas muri arikidiyoseze ya Kigali, buratangaza ko bwinjiye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe. Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien, umuyobozi wa Caritas Kigali, yavuze ko barajwe ishinga no gutabariza no gufasha abatishoboye barimo n’impunzi z’abarundi zikambitse mu nkambi ya Mahama.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Kanama 2019, cyabereye hano i Kigali, ubuyobozi bwa Caritas-Kigali, bwatangaje ko uyu mwaka wa 2019-2020, buri gushakisha inkunga ingana na miliyoni 40 zo gufasha abanyarwanda batishoboye, ndetse n’impunzi z’abanyamahanga zahungiye mu Rwanda, zirimo n’abarundi bari mu nkambi ya Mahama.

Caritas Rwanda yinjiye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe, kuba muri Kanama buri mwaka. Muri uku kwezi Caritas yegeranya inkunga zitandukanye zirimo ibikoresho, ibiribwa, imyambaro n’amafaranga afasha imiryango y’abatishoboye. Icyakora Caritas ikora ibikorwa byo gukurikirana ngo imenye niba ubufasha bahawe bubafasha mu rugendo rwo kwigira.

Agaruka ku nkunga babona, Padiri Donatien Twizeyumuremyi, umuyobozi wa Caritas ya Kigali, yagize ati "mu mwaka wa 2018 Caritas ya Kigali, twasaruje amafaranga asaga miliyoni 110 habariwemo n’inkunga z’ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye". Uyu muyobzi wa Caritas Kigali, atanganza ko amafaranga yabonetse mu ntoki yari miliyoni 28 mu gihe bari bifuje gukusanya miliyoni 40. magingo aya ikaba ari nayo ntego bafite yo gukusanya miliyoni 40 z’amanyarwanda muri uku kwezi kw’impuhwe n’urukundo.


Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien, Umuyobozi wa Caritas Kigali

Padiri Twizeyumuremyi yongeyeho ati “mu byukuri turasaba ubufasha uwo ariwe wese, hatitawe ku myemerere ye. Dufite abakene benshi baturuka hirya no hino mu miryango itandukanye, ni ahacu nk’abanyarwanda kuba twabakura muri ubwo buzima butaboroheye"

Caritas ya Kigali irashima abaturage b’umujyi wa Kigali badahwema kwitanga mu bushobozi bwabo butandukanye, cyane cyane muri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe. Twagiramariya Gertrude, umukorerabushake wa CARITAS muri paruwasi ya Kabuye yagize ati "Muri uku kwezi kw’impuhwe abakiristu n’abatari abakirisitu baba bazi y’uko bagomba kugira umutima wo gufasha umukene, aho tunyura kenshi dusanga bazirikana y’uko icyo utanze ugikubirwa 2"


Twagiramariya Gertrude, umukorerabushake wa Cartas , paruwasi ya Kabuye

CARTAS ya Kigali, itangaza ko inkunga ibona hirya no hino mu maparuwase iyitanga ku rwego rwa Diyoseze, ariko buri paruwasi igasigarana 1/4 cy’ibyakusanyijwe kugirango ifashe abatishoboye bayibarizwamo.

Umwaka wa 2018, Cairtas Kigali yafashije abafite ubumuga bagera kuri 57, abageze mu zabukuru 1171, imfungwa n’abagorogwa 1863, n’abana bava mu miryango itishoboye basaga ibihumbi 3. Ibi bikorwa byose byatwaye asaga milioni 408.

Ni muri urwo rwego CARITAS -Kigali ikomeza gusaba Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali ko muri uku kwezi kw’impuhwe n’urukundo bakwitanga uko bashoboye kugirango ibikorwa nk’ibi by’ubugiraneza bizashoboke neza.

Ushaka Gutanga inkunga muri Caritas Kigali ukoresha konte iri muri Banki ya Kigali: 00040-00691286-97 Caritas Kigali/OSC cyangwa iri muri RIM No: 01000208, abafite inkunga kuri telefone bayohereza kuri 0781460747 (Mobile Money ya Caritas-Kigali)


NARAME Marie Gratia, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga, gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Kigali


Abanyamakuru muri iki kiganiro





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA