Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yatanze isomo ry’Ikinyarwanda



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ubwo yasozaga itorero ry’ Indangamirwa, icyiciro cya 12, Perezida Kagame gagarutse ku rurimi gakondo rw’abanyarwanda agaragaza amwe mu magambo yarwo asigaye avugwa nabi ndetse, anigisha uko avugwa neza. Amwe arimo "Yego na Ego"

Kuri uyu wa kane tariki 8 Kanama 2019, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yayoboye umuhango wo gusoza ku mugaragaro itorero ry’ Indangamirwa ikiciro cya 12.

Ni umuhango wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw’ u Rwanda, aho izi Ndangamirwa zari zimaze igihe gisaga ukwezi zitorezwa.

Ikiciro cya 12 cy’ itorero Indangamirwa cyitabiriwe n’ intore 698 zirimo abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza n’ abakozi ba Leta babaye indashyikirwa mu bigo bakoreramo.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko abigisha Indangamirwa bakwiye kujya banigisha ururimi rw’Ikinyarwanda kuko hari amagambo abantu basigaye bavuga nabi.

Perezida Kagame yatanze ingero z’amagambo asigaye avugwa nabi, ayaje imbere
ni aya akurikira. Bavuga Umuntu ntibavuga Umunu,bavuga, Gushya ntibavuga Gusha, bavuga Yampaye, Ntibavuga Yampereje
Bavuga Yego, ntibavuga Ego, cyangwa Igo.Itorero ry’Indangamirwa ryatangiye mu 2008, rimaze gutoza abarenga 3000.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA