Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mega growth bashaka gusiga mukeye mbere y’uko Expo irangira



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ikompanyi ikora amavuta y’imisatsi y’abagore n’abakobwa irasaba abantu bose kuyigana mbere y’uko imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo rirangira. Aba bakora amavuta arimo ayitwa Mega Growth atuma imisatsi y’abakobwa igaragara neza, kandi ngo uguze aya mavuta ahabwa serivisi yo kumutunganyiriza umusatsi nk’inyongera.

Mega Growth yaturutse mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, iza kumurika zimwe muri Poroduwi zabo zituma imisatsi y’abagore n’abakobwa ikomeza kugira ubuzima bwiza.

Ubusanzwe Mega Growth si solon itunganya imisatsi, ahubwo bahagarariye uruganda rukorera aya mavuta mu gihugu cya Kenya. Baranguza bimwe mubyo uru ruganda rukora, aho bazicururiza mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.

Nyamara nk’uko MUHINDO Bahati Innocent, umuyobozi wa stand ya Mega Growth abitangaza ngo kuva imurikagurisha mpuzamahanga ryatangira i Kigali ku itari 22 z’ukwa 7 2019 kugeza ubu irimo kwerekeza kumusozo, bashyizeho akarusho ku bakiriya bifashisha poroduwi zabo cyane cyane iyitwa Mega Growth.

"Umuntu uguze Mega growth tumuha serivise y’ubuntu yo kumudefiliza umusatsi kandi amavuta ye asigaye turayamuha akayatahana, akazayakoresha n’ikindi gihe"


MUHINDO Bahati Innocent, umuyobozi wa Stand ya Mega Growth

Bwana Muhindo ashimangira ko ubusanzwe badakora akazi ka Salon, ngo aka ni agashya bazanye muri EXPO gusa. Bityo akaba asaba abagore n’abakobwa kubagana ari benshi mbere y’uko imurikagurisha rirangira "Expo yagenze neza. Turasaba abantu bose kutugana haba hano cyangwa hirya no hino mu gihugu kuko poroduwi zacu zihaboneka, ni nziza kandi zirahendutse"

Umwe mu basokoreza muri iyi Standi ya Mega Growth witwa John yatubwiye ko baje kwamamza kandi bikaba bitabagiraho ingaruka. " Mega Growth ni nziza kuko iyo tuyiskoresheje mu misatsi y’abagore n’abakobwa bashima ubwiza bwa Poroduwi zacu. Uyikoresheje aragaruka kuko nibura yo ihisha umusatsi ntupfube nk’uko izindi poroduwi z’ahandi zibigenza"

UWASE Zawadi, ni umudamu twasanze asokoresha umusatsi we muri Mega Growth, yagize ati "aha ibinti ntibisanzwe, uragura amavuta bakagusokoreza umusatsi, maze amezi 3 nkoresha Mega growth, mbere hari poroduwi nakoreshaga ikananirwa umusatsi wanjye kuko ukomera, ariko ubu Vitamini dusanga muri poroduwi zabo zijyanye n’umusatsi wanjye"

Abakiriya ba Mega growth bifuje ko byarushaho kuba byiza serivise yo kugura Poroduwi zabo bakongeza abakiriya kubasokoza umusatsi, bitarangirira mu imurikagurisha kuko ngo bikomeje no mu buzima busanzwe byarushaho kubazanira abakiriya n’inyungu yisumbuye.


John ati "tubanye neza n’abatugana"


Abakiriya barabaza ibiciro by’aya mavuta


UWASE Zawadi, ashima uko Mega Growth imufasha mu musatsi we


Aho Mega Growth ikorera hariranga





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA