Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

"Nigisha amanigger, nigisha ababingwa n’amababy" Amagambo ya Maman Charlene asubiza abashatse kwangiza icyigishwa cye.



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Mu kiganiro yagiranye na The Profile TV, MUKESHIMANA Emeltha uzwi ku izina rya "Mama Charlene" avuga ko icyigisho aherutse gutanga, abantu bagifashe nkaho yashishikarizaga abasore kujya basambana kandi ntaho bihuriye. Agace k’icyo cyigisho kasesekaye ku mbuga nkoranyambaga cyari kimaze igihe gisaga amezi 2. Avuga ko yagitanze yatumiwe mu rusengero kandi avuga ko hari abo cyahinduye, bakanamuhamagara bamushimira, bityo ngo ushaka kucyangiza ntabwo yatsinda imbaraga z’Imana akorera.

MUKESHIMANA Emeltha uzwi ku izina rya Mama Charlene, mu kiganiro twagiranye, avuga ko ari umuvugabutumwa w’umuhamagaro, asengera itorero rya ADEPR I Nyakabanda mu mujyi wa Kigali. Ahamya ko yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2005, ari nabwo yatangiye kumenyekana, muri uyu mwaka nibwo Imana yatangiye kumutuma kubwiriza abakirisitu.

Ati “mu mwaka wa 2005-2006 nibwo natangiye kumenyekana neza, Imana imaze kumpamagara yahise intuma, ngenda niga amashuri yo mu Mana, ngenda nigisha ijambo ry’Imana kugeza na n’ubu ndacyigisha.”

Ikiganiro twagiranye cyaje nyuma y’akavidewo gato, abakoresha imbuga nkoranyambaga banyanyagije gasa n’akamugaragaza nk’ukangurira abasore kutihanganira abakobwa beza bari mu mujyi wa Kigali. Kuri iyi ngingo agira ati “kariya kavidewo kamaze iminsi karimo gucicikana. Nanjye narakabonye ntabwo numiwe kuko nta gishya kirimo. Amaboko yahagurukiye Yesu nanjye yampagurukira. Umuntu waba yaratangajwe na biriya ni umuntu utanzi, kuva muri 2005 nta kibazo nigeze ngira muri iri vugabutumwa ryanjye.”

Akomeza asobanura ko uwaba yaremeye ibyo kariya kavidewo kavuga atabanje gusesengura yaba afite ikibazo kuko ubwe atigishije igihe gito nk’uko ako kavidewo kangana, avuga ko hari ibindi bice baterekanye yashakaga kwigisha kandi ngo ni nabyo byari bifite akamaro kanini.

Ati:Abantu bagombaga kwibaza aho kariya kantu katurutse, kuko nawe uri umuntu muzima, utekereza ufite n’ubwenge wabona ko umuvugabutumwa atigisha amasegonda 16, uwatanze kariya ka mesaje n’uwakakiriye bose mbafata kimwe."

"Njya kwigisha ariya magambo nifashishije amagambo y’ibyanditswe mu Byakozwe n’intumwa 4:5, nari ndi kwigisha icyigisho cyitwa ’imbaraga zo guhangana n’ibihe’. Aya magambo njya kuyasoma nari mfite intego zo kwigisha abantu ko bagomba gukizwa no gukomera.”

Avuga ko umuntu wakumva aya magambo ashobora kwibaza aho yaba ahurira na videwo yasakaye hano hanze. Mama Charlene yasobanuye neza aho bihurira.

Ati ”kariya kavidewo gato basohoye navugaga nti ni imbaraga ki umukobwa cg umusore akoresha akaba I Kigali adasambana kandi hari abakobwa b’ibyuki, b’ibyuma? Nashakaga kuvuga ko ari imbaraga z’Imana ikindi kandi abantu bafite ikibazo ku magambo bumva nkoresha y’ibyuki by’ubwenge n’ayandi, niba mbivuga ntibabyumve ubwo ni uko biba bitabareba, abo bireba biba byabafashije.”

Akomeza avuga ati ”Iyo ngiye kwigisha urubyiruko nkoresha imvugo bazi ikindi kandi barafashijwe kuko baratashye barampampagara baranshimira.”

Uyu muvugabutumwa avuga ko yatandukanye n’umugabo babyaranye abana batanu , byose ngo bikaba byari mu nzira z’Imana zo kumutegura kujya yigisha abakobwa, abasore, abagore n’abapfakazi, abasaba kwigisha ibigusha by’iyi Si, ariko nawe akabivuga nk’urugero rw’uwabashije kubyihanganira.

Ati "Nigisha Amanigger, nigisha abatype, nigisha abakoboyi n’abajama kandi bose baza mu rusengero. kugirango mbafatishe rero ni uko mba ngomba gukoresha amagambo bakunda gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi" Ashimangira ko aya magambo ntawe uzayamuhinduraho mu gihe abona amaze kwigarurira abateye batyo benshi yifashishije ubu buryo (Strategy)





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA