Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuhanzi Thierry (Kade-T) uba muri Afurika y’epfo, yasohoye indirimbo ‘Wankozeho’ yakoranye na Super na Y-Stonner



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzi nyarwanda uba muri Afrika y’Epfo, Uwayezu Ngabitsinze Thierry uzwi mu muziki nka Kade-T yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo, akaba ari indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi b’abanyarwanda ari bo; Super na Y-Stonner.

Kade-T ni we watangije Label bakoreramo umuziki, akaba ari Label bise ‘Numinous Label’ ikorera muri Afrika y’Epfo mu mujyi wa Capetown.

Kugeza ubu, iyi Label iri gukora. Yatangiranye n’abahanzi babiri, Kade-T na Super. Kade-T ni we waririmbye indirimbo yo kwamamaza Miss Josiane Mwiseneza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Kuri ubu uyu muhanzi yasohoye indirimbo ya Gospel yise ‘Wankozeho’.

Iyi ndirimbo ‘Wankozeho’ ifite ubutumwa bwo gushima Imana kubera imirimo ikorera abantu ikabakura mu byaha bagakizwa bagahinduka abantu bazima.

Ubusanzwe Kade-T yitwa Uwayezu Ngabitsinze Thierry akaba akomoka muri Nyabihu. naho Super bakoranye afite amazina nyakuri ariyo Tuyishime Egide akaba akomoka mu karere ka Kirehe. Y-Stonner we yitwa Nizeyimana Jean d’Amour akomoka mu karere ka Rutsiro.


umuhanzi Uwayezu Ngabitsinze Thierry a.k.a "Kade-T"


Umuhanzi Tuyishime Egide a.k.a "Super"


Abahanzi Super, Kade-T na Y-Stonner bose ni Abanyarwanda

Source: Inyarwanda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA