Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Impamvu ikekwa nk’intandaro y’urupfu rwa Callixte wasanzwe yiciwe mu modoka muri Kinyinya yamenyekanye-RIB



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Uyu murambo wari mu modoka ya carina E, uyitegereje irasa n’iyakorobotse, abakekwaho kwica uyu muntu bamwe bamaze gutabwa muri yombi. Nyuma yo kumwica bamupfutse ikintu mu mutwe bamusiga muri salo yayo. Uyu murambo bawusanze mu kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ahazwi nko kuri burende. Mu batawe muri yombi harimo n’umugore we bashobora kuba bari bafitanye amakimbirane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 19, Kanama 2019, mu mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu niho abaturage basanze umuntu wapfuye ari mu modoka ifunze imiryango kandi na we apfutse n’ibitambaro.

Ahasanzwe uyu murambo hagaragaraga umubare munini w’abantu bareba uko inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi bari mu kazi ko gufata ibimenyetso by’ibanze bishobora kuyobora ku itabwa muri yombi ry’ababa bakekwaho gukora iki cyaha.

SIBOMANA Jean Damascene ni umwe mu baturage baturiye aha hanti yatangarije The Profile ko bamenye aya makuru saa 6:30 z’igitondo bagahura n’utwana tw’utunyeshuli twari tugiye ku ishuli tukabamenyeshako hari umuntu wiciwe mu modoka. "Abana bagiye ku ishuli nibo batubwiye ko hano hari imodoka isa n’iyapfiriyemo umuntu ufite amaraso, twasohotse dusanga koko bamuryamishije mu ntebe z’inyuma bamupfutse mu maso ku buyo umuntu utapfa ku mumenya"


SIBOMANA Jean Damascene, umuturage wa Rukingu

Sibomana ashimangira ko uyu muntu wishwe n’imodoka yarimo badasanzwe bamuzi muri aka gace.

Ibi kandi binashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kagugu Mugabo Daniel, wabwiye itangazamakuru ko umurambo utaramenyekana magingo aya, gusa hakaba hari icyizere ko uza kumenyekana kuko inzego zishinzwe umutekano zatangiye akazi kazo . Yagize ati “Abaturage ni bo babitubwiye. Bavuga ko iriya modoka batari basanzwe bayizi muri aka gace.”

kuva mu gitondo cya kare, ubwo aya makuru yasakaraga kugeza kuri iyi saha ya saa 11 ishyika saa 12 z’igitondo haracyafatwa ibimenyetso by’ahasanzwe umurambo.

Amakuru yaje guturuka ku biro by’Urwego Rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, binyuze ku rukata rwarwo rwa Twitter yemeje ko iperereza ryasanze uwishwe yitwa Ndahimana Callixte kandi akaba ashobora kuba yazize amakimbirane yo mu muryango.

RIB yagize iti "Iperereza ry’ibanze ku murambo wasanzwe mu modoka mu mudugudu wa Rukingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, rimaze kugaragaza ko ari uwa Callixte Ndahimana ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica bafashwe barimo n’umugore we"

Yongeyeho iti "Impamvu ikekwa yatumye bamwica ni amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Iperereza rirakomeje"

Ahasanzwe iyi modoka irimo umurambo, ni munsi y’urwibutso rw’ubutwari bw’inkotanyi hazwi nko kuri Burende, kuko hagaragara ikimodoka cya Burende cy’umubisha cyarashwe n’inkotanyi ubwo zari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.


Abaturage bahuruye, ariko bose baheze mu rujijo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA