Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Abanyabyaha ntaho bagomba guhungira ngo bahabe bidegembya-Interpol



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu nama y’iminsi 2 bateraniyemo hano I Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 abagize Polisi Mpuzamahanga (Interpol) bariga uburyo hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye mu rugamba rwo gukurikirana no guhana abakorera ibyaha mu bihugu bimwe bakimukira mu bindi.

Mu karere ka Afrika y’uburasirazuba, iyo hagati na Afrurika muri rusanzge, yugarijwe n’ibyaha by’ubwoko butandukanye birimo iby’icuruzwa ry’abantu, iterabwoba, iby’iyezandonke , iby’ikoranabuhanga n’ubundi bwoko bwabyo.
Umunyamabanga mukuru wungirije, w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, madame Isabelle Karihangabo, yatangaje ko ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga bahagurukiye abijandika muri bi byaha bagahunga aho babikoreye

Ati “Interpol y’igice cy’uburasirazuba n’iy’igice cya Afurika yo hagati ziyemeje gushyira hamwe kugirango duhangane n’abakora icyaha mu gihugu kimwe bakarenga imipaka y’ibihugu byabo cyangwa bakarenga imipaka y’ibihugu byinshi. Tubaye tudafitane amazerezano yo guhanahana abanyabyaha byatuma hari abakora ibyaha hamwe bakajya kwidegembya mu bindi bihugu”


Isabelle Karihangabo, Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB

Michel Koua, ayobora ihuriro ry’abapolisi muri Afrika yo hagati. Yavuze ko akenshi ibi byaha bitizwa umurindi no kuba imikoranire y’ibihugu mukugenza ibyaha byambukiranya imipaka itaranoga, ati "iyo abanyabyaha bavuye mu bihugu bakajya mu bindi, bigorana kubata muri yombi. Ibi biterwa n’uko hakiri icyuho mu mategeko y’ibihugu kugira ngo bibasubize aho bavuye, n’iyo bagerageje kubakurikirana mu butabera, bitwara igihe kinini cyane. ibi bigakomeza gutiza umurindi ibyaha byambukiranya imipaka. Aya masezerano rero turizera ko azatanga umusaruro ufatika mu rugamba rwo guhanahana abanyabyaha bambukiranya imipaka y’ibihugu igikolisi mpuzamahanga cy’ibigugu byacu gikoreramo"

Gedion Kimilu, ni umunyakenya, uyoboye komite y’igipolisi mpuzamahanga mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yagaragaje zimwe mu mbogamizi bagihura nazo mu guhashya ibyaha. “Imbogamizi duhura nzo zirakomeye mu bikorwa byo gukurikirana abanyabyaha. Abakora uyu mwuga ntibigeze bahabwa amahugurwa, bityo ntabwo bari kurwego rumwe rwo gukurikirana abanyabyaha. Ibi rero bibangamira igikorwa cyo kugenza ibyaha muri aka karere."

Umuyobozi wa Interpol ishami ry’u Rwanda mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Gatabazi Jean de Dieu, yatangarije ko hakenewe ubufatanye buhamye n’amahanga mu guhangana n’abanya byaha kuko ngo ibyaha bakora byahinduye isura. Yagize ati “Nta kintu gikenewe muri iki gihe nko kurwanya ibyaha kuko ibyaha byahinduye isura. Kera abantu babashaga gucunga umutekano mu gace kabo kuko n’ibihugu byari na bito, ariko ubu ibihugu byarahindutse n’abantu barahinduka bituma n’ibyaha byiyongera kandi birushaho gukoranwa ubuhanga n’ubugome.”

Bwana Jean de Dieu ashimangira ko hari ubwo umuntu yumvaga yihagije ndetse na Polisi z’ibihugu nazo zikumva zihagije mu bihugu byabo imbere, ariko ngo nta bwo ari ko ibintu bikimeze kubera ko ibyaha byahindutse. Ati “Abasigaye bafite ikoranabuhanga, umuntu aba ari muri Amerika agakora ibyaha hano mu Rwanda akiba banki, bityo rero hasaba ubufatanye bw’ibihugu mu guhashya ibyaha nk’ibi byambukiranya imipaka.”

Muri gahunda y’ubufatanye, ibihugu byiyemeje gushyiraho imiryango ihuza abakuru ba za Polisi nka EAPCCO (Umuryango w’abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika) na CAPCCO (Umuryango w’abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo muri Afurika yo hagati).

Polisi mpuzamahanga ( Interpol) yatangiye mu 1922. Ifite ibihugu binyamuryango 194 kandi bri kugenda byiyongera. Mu mwaka w’1974 nibwo U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’igipolisi mpuzamahanga Interpol. Amategeko agenga Interpol, avuga ko igomba kubahiriza ubusugire bw’igihugu, uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse n’amahame mpuzamahanga.


Imirimo y’iyi nama irarangira kuri uyu wa 22-08-2019





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA