Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

ELIZABETH WA II, UMWAMIKAZI W’ UBWONGEREZA WANABAYE UMUSIRIKARI W’IPETI RIKOMEYE, NI MUNTU KI?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umwami kazi w’ ubwongereza Elizabeth wa II Yavutse tariki 21 Mata, 1926 ku Gikomangoma Albert uzwi nka Duke of York na nyina Igikomangomakazi Elizabeth Alexandra Mary. Ubu afite imyaka 90 y’amavuko. Niwe wesheje agahigo ko kuyobora imyaka myinshi ugereranyije n’abandi bose bamubanjirije mu mateka y’Ubwongereza. Yambitswe iri kamba ry’ubwamikazi mu w’1953 .

Mu mwaka w’2012, yizihije isabukuru y’imyaka 60 ari umwamikazi w’Ubwongereza, izwi ku izina rya Diamond Jubillee. Yavukiye i Londre (Taurus). Yarongowe na Philip Mountbatten, Duke of Edinburgh mu mwaka w’1947. Aba umwamikazi tariki 6, Gashyantare, 1952.Yahawe ikamba ry’ ubwamikazi 1953.Yibarutse Igikomangoma Charles, ndetse ni na nyirakuru w’Igikomangonma William na Harry.

Mu gukorera ingoma y’ Ubwongereza igihe kirekire, yagerageje kuzana impinduka z’iterambere rirambye muri rubanda. Elizabeth wari ufite izina ry’akabyiniriro “Lilibet” na murumuna we Margaret bigishirizwaga mu rugo amasomo, arimo: Igifaransa, imibare, amateka kubyina, kuririmba n’ amasomo y’ ubukorikori.

Mu mwaka w’1936, ubuzima bwo kwiga bw’ umwamikazi Elizabeth bwarahindutse mu gihe Sekuru yari maze gutanga, ari we George wa V nk’ uko bivugwa ko ari we wamubaga hafi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Nyirarume wabaye Umwami, Edward VIII, yakundanaga n’umunyamerikakazi watandukanye n’ umgabo we wa mbere, witwa Wallis Simpson. Byabaye ngombwa ko ahitamo hagati yo kwambara ikamba ry’ ubwami no kubana n’ uwo yihebeye.
Byarangiye Edward ahisemo Wallis Simpson. Ng,uko uko Se wa Elizabeth ari we King George wa VI yahise yegukana ikamba ry’ubwami.

Intambara ya II y’ Isi yatangiye mu mwaka w’ 1939, icyo gihe, Umwamikazi Elizabeth n’ umuvandimwe we Igikomangomakazi Margaret, babaga I Windsor Castle, aka ni agace kitaruyeho gato umujyi wa Londre. Bahashinze Radio y’ ikirangirire yanyuzwagamo amagambo yihariye ahumuriza abana b’abongereza bari baravanywe mu ngo no mumiryago yabo.

Ku myaka 14 gusa y’ amavuko, Igikomangomakazi cyatangiye kugaragaza ibitekerezo by’ ubaka. Ati ’’nyuma, byose bizagenda neza, kubera ko Imana itwitaho kandi iduha insinzi n’ amahoro.’’

Muri icyo gihe, Elizabeth yatangiye inshingano ze zo gukorera rubanda. Yahise yambikwa na se umubyara ipeti rya Colonel (Colonel-in-chief of Grenadier Guards).
Umwamikzi Elizabeth yagaragaye bwa mbere mu ngabo mu mwaka w’1942. Icyo gihe nibwo yatangiye kujya aherekeza ababyeyi be mu nama zitandukanye no mu nziduko zaberaga mu Bwongereza.

Mu mwaka w’1945, Umwamikazi Elizabeth yinjiye mu ntambara ya II y’ Isi mu kongera ingufu mu gice Ubwongereza bwari buherereyemo (Aucxiliary Territorial Service).


Umwamikazi Elisabeth wa II yambitswe na SE ipeti rya Colonel

uruhande ku rundi, yagiye atoza abagore b’Abongereza kuba abahanga ndetse bakabishyira mu ngiro. N’ubwo imirimo ye y’ubwitange yamaze amezi make, yamweretse ishusho y’Isi nyakuri, itandukanye n’iyo mu ngoro y’ibwami yabagamo.
We n’ umuvandimwe we Margaret, bari barigeze kugirira uruzinduko hanze y ‘ubwami bwabo, mu munsi wo kwibohora ku mugabane w’Iburayi (Victory in Europe Day), ari nabwo babonye umwanya wo gusabana n’abaturage.

Ku myaka 13 gusa y’ ubukure, nibwo umwamikazi Elizabeth yahuye bwa mbere na Philip Mountbatten, Umuhungu w’ igikomangoma Andrew cyo mu Bugiriki. Akimubona bwa mbere yaramwishimiye cyane. Uko imyaka yagiye ikura umubano wabo wabaye nk’agati k’inkubirane. Barakundanye karahava gusa Elizabeth yagiraga amagambo make kandi atuje, mugihe Philip we yavugaga ashize amanga ndetse akagira amagambo menshi.

Se wa Elizabeth yakemanze urukundo rwe na Philip kubera ko Mountbatten yari afite inkomoko mu miryango y’Abadanish n’Abagiriki ndetse akaba yarafite umutungo udahagije n’imyitwarire itari inyuze umwami George VI. Gusa ariko ntibyatumye ubukwe budataha.

Ku munsi w’ubukwe bwabo mu mwaka w’1947, Ubwongereza bwari bucyiyubaka mu byangijwe n’ intambara ya II y’ isi yose. Tarki 20 z’ukwa 11 muri 1947, umuhango w’ ubukwe wabaye ku mugaragaro, ubera ahitwa Westminster Abbey i londre. Ntibatinze kwibaruka, nyuma y’umwaka umwe gusa, igikomangoma Charles yaravutse. Akurikirwa na Anne mu mwaka w’1950.

Ku wa 6 z’ukwa 2, 1952 Umwami George wa VI yaratanze maze Elizabeth atangira inshingano zo kuyobora. Icyo gihe, we n’umugabo we, igikomangoma Philip bari bibereye muri Kenya aha muri Afurika.

Umuhango w’iyimikwa rye wabaye tariki 2 z’ukwa 6 1953. Ubera Westminster Abbey. Wose uko wagenze, wacishijwe kuri Televiziyo kugira ngo abatuye Isi bose bihere ijisho.Nyuma Umwamikazi Elizabeth yaje kubona abandi bana babiri b’abahungu bakurikirana, ari bo: Andrew na Edward. Mu mwaka w’1960 n’ 1964. Yakoze ubutaruhuka agirango ateze mbere ishusho nziza y’ ingoma ye ndetes ategure n’ ejo hazaza hayo heza.

Mu mwaka w’ 1969 nibwo yahaye ububasha ku mugaragaro umuhungu we Charles bwo kuzamusimbura ku ngoma, amuha izina ry’Igikomangoma cya Wales. Abantu uruvunga nzoka bitabiriye uyu muhango, kandi ucishwa ku mateleviziyo hirya no hino ku Isi hose.

Mu mwaka w’ 1981, ubwo igikomangoma Charles yari afite imyaka 19 gusa y’ ubukure yarongoye Diana Spencer. Byavuzwe ko yokejwe igitutu n’ umuryango we ubimusaba. Ingeri z‘abantu batandukanye zarebye uyu muhango biciye ku muyoboro wa Televiziyo.

Mu mwaka wakurikiyeho, Umwamikazi Elizabeth yahangayikishijwe n’ umuhungu we ari we, Igikomangoma Andrew cyari cyatabaye ku rugamba rw’ abongereza bafatanyije n’ Aligentine bahanganye na Falklands Islands mu mwaka w’ 1982.
Intambara yamaze ibyumweru bitari byinshi, kandi abasirikari b’abongereza bagera kuri 250 bahasize ubuzima. Gusa Igikomangoma Andrew cyatabarutse amahoro nyina asubiza agatima impembero.

Mu mwaka w’1979, Umwamikazi Elizabeth yatewe n’igitero cy’ abagizi ba nabi (Terrorist bombing) cyibasiye i bwami kigahitana nyirarume w’ umugabo we ari we Lord Mountbatten.

Uyu mutwe wari warigometse ku ngoma y’Abongereza witwaga IRA (Irish Republican Army) ntiwatwaye ubuzima bwa Lord Mountbatten gusa ahubwo n’ abuzukuru be batatu baguye muri icyo gico cyaturikije ubwato bari barimo bavuye mu buregerazuba bwa Ireland.

Mu kwa 6 1981, Umwamikazi Elizabeth we ubwe yahuye n’ ingorane. Ubwo yari ari mu munsi wo kwizihiza isbukuru ye y’ amavuko mu mutambagiro hamwe n’ ingabo ze zidasanzwe, Umugabo umwe yamutunze imbunda, ararasa. Kubw’ amahirwe ntamasasu yari arimo, bityo Umwamikazi ntiyagira icyo aba.

Mu mwaka wa kurikiyeho, umugizi wa nabi yinjiye mu ngoro ye ya Buckingham agerageza kumurwanya mu cyumba araramo. Nyuma itangazamakuru ryaje gusanga ari Igikomangoma Philip. Umwamikazi Elizabeth yarwajwe umutima na none n’itandukana ry’ umuhungu we Charles na Diana mu mwaka w’ 1992.

Icyo gihe umubano w’Igikomangoma Andrew na Sarah Ferguson warangiriye aho. Amafoto ya Sarah yagaragaye mu binyamakuru bitandukanye ari mu rukundo n’ undi mugabo.


Umwamikazi Elisabeth wa II mu makanzu y’amabara atandukanye mu bihe bitandukanye

Mu mwaka w’ 1997, itangazamakuru ryaketse ko umwamikazi Elizabeth yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Diana wigeze kuba umukazana we, wari uzwi ku izina ry’Igikomangoma cya rubanda. Diana yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye i Paris ku wa 31 Kanama.

Muri icyo gihe, Umwamikazi yari ari Balmoral Estate muri Scotland hamwe n’ ibikomangoma William na Harry, Charles n‘abahungu babiri Diana yabasigiye. Muri iyo minsi Elizabeth ntacyo yatangaje ku rupfu rya Diana, bityo itangazamakuru rimuvugaho karahava rimushinja ko atashatse gushyingura Diana nk’uwo mu muryango w’ibwami.

Ibyo byatumye abantu benshi barakarira ingoma ye. Hashize icyumweru, Umwamikazi yagarutse i Londre atangaza ku mugaragaro ibijyanye n’ Igikomangomakazi.

Mu ntagiriro z’ ikinyejana cya 21, Umwamikazi Elizabeth yanyuze mu bihe bikomeye kubera ko yasezeye kuri Nyina umubyara wari uzwi ku izina rya Nyina w’umwamikazi. Akaba yari agejeje ku myaka 101 y’ubukure, ndetse n’ umuvandimwe we wari utararongorwa, yishwe n’indwara ya stroke mu mwaka w’ 2002. Muri uwo mwaka ni nabwo yizihije isabukuru y’imyaka 50 amaze ku ngoma ( Golden Jubilee).

Mu mwaka w’ 2005, Igikomangoma Charles cyashyingiranywe na Camilla Parker Bowles, Umwamikazi Elizabeth n’umugabo we bakirirwa Windsor Castle. Mu mwaka w’ 2012 Umwamikazi yizihije isabukuru y’ imyaka 60 amaze ku ngoma.


Umwamikazi amaze imyaka 60 ku Ngoma, aha ari kumwe n’umugabo we Philipp, ku munsi w’ishyingirwa rye no ku munsi w’isabukuru ye.

Muri uwo muhango yari agaragiwe n’umugabo we Philip, umuhungu we Charles n’ abuzukuru be ari bo: Harry na William. Tariki 9 z’ukwa 9 , 2015 nibwo yarushije nyirakuruza mu kuyobora igihe ikirekire kuko we yayoboye imyaka 63.

Mu mwaka w’2013 yizihije umunsi w’ ibirori by’ umwuzukuru we, William n’ umugore we Kate. Umwana wabo wa mbere ni George Alexander Louis. Mu mwaka w’2015 bibarutse umwana w’umukobwa ari nawe wa kabiri, Igikomangoma Charlotte akaba n’umwuzukuruza wa gatanu w’umwamikazi w’ubwongereza.


Umwami kazi w’Ubwongereza yari inkumi none arashaje, ubu agize imyaka 90 y’amavuko

Source:Wikipedia





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA