Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umukuru wa Diyasipora muri Mozambique, Louis Baziga yishwe arashwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umunyarwanda Louis Baziga wari umaze imyaka 15 akorera ubucuruzi mu gihugu cya Mozambique akaba yari akuriye abandi Banyarwanda babayo, kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2019 yarashwe n’abantu bataramenyekana ahita apfa

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique yatangajeko Baziga yarashwe ubwo yari mu modoka ye mu ma saa sita z’ amanywa.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Baziga yari mu nzira ava iwe ajya ku igaraje mu gace kitwa Matola muri Maputo ubwo yaraswaga.

Ngo haje imodoka imubuza inzira havamo abantu baramurasa imodoka yabo ihita igenda. Abatabaye bamugejeje kwa muganga bagezeyo basanga yapfuye.

Amb. Nikobisanzwe avuga ko aho bamurasiye ari mu nzira nyabagendwa kandi ituweho, abumvise amasasu bahise batabara ariko basanga abamurashe bagiye ntibabamenya.

Arakomeza ati: "Ubu twabihariye inzego zishinzwe iperereza, ntabwo twamenya impamvu bamwishe, icyo bashakaga, ntabwo twabimenya kuko haracyari kare".

Amb. Nikobisanzwe avuga ko nta bantu azi bari bafitanye amakimbirane na Baziga.
Avuga ko azi ko yakoraga ubucuruzi bwose bwemewe n’amategeko akanayobora ’Diaspora’ y’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Umwe mu ba hafi mu muryango we yabwiye BBC ko umurambo wa Baziga wahise ujyanwa kuri ’Hospital Provincial de Matola’ mu mujyi wa Maputo.

Uyu utifuje gutangazwa amazina, avuga ko Baziga yarashwe ari mumodoka ye wenyine yitwaye, indi modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yari itwawe n’umukanishi bagiye kuyikoresha.

Bibaye mu gihe muri Kamena aribwo u Rwanda rwafunguye kumugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique, igihugu kibamo Abanyarwanda barenga 5,000.

Muri Gicurasi uyu mwaka Camir Nkurunziza umunyarwanda wari impunzi yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo, igihugu gituranyi cya Mozambique, polisi ivuga ko bisa n’aho yari ashimuswe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA