Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ibanga RIB yakoresheje kugira ngo SHANITA ukekwaho kwica umugabo we afatwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu mahugurwa y’Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye.Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenacyaha RIB, yanakomoje ku buryo ubugenzacyaha bwaje kumenya ko SHANITA ari we wari imbere mu bakekwaho kwica umugabo we. Umuvugzi yanasabye ko abanyamakuru bakoresha umwuga wabo neza, batabangamiye imikorere y’ubugenzacyaha mu gihe hagenzwa ibyaha biremereye nk’ibi.

Kuri uyu wa 29 08 2019, umunsi wa 2 w’aya mahugurwa, abanyamakuru basobanuriwe ibijyanye n’itegeko ryo kurwanya no gukumira ibyaha. Mu rwego rwo kumvikanisha isomo, bwana Modeste Mbabazi yakunze gutanga ingero z’ibyabaye. Rumwe muri zo ni rw’umugabo wari utuye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali waje gukekwaho gusambanya abana bo mu muhanda. Ngo inkuru yakozwe mbere y’uko uyu mugabo atabwa muri yombi bigora ubugenzacyaha mu kumuta muri yombi.

Ibi ngo kaba bisobanuye ko itangazamakuru n’ubugenzacyaha bagomba gukorana neza mu rwego rwo kunoza akazi kuri buri ruhande kandi bose bakagera ku ntego zabo ntawe ubangamiye undi.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha yanakomoje ku uko SHANITA , umugore wo mu murenge wa Kinyinya ukekwaho kwica umugabo we yaba yarabikoze.

Bwana Modeste yasobanuye uko bavumbuye uko Shanita yicishije umugabo we.
Tekinike yo guhata ibibazo nizo zakoreshejwe, ngo ubwo bamenyaga ko uyu mugabo yishwe ngo ubugenzacyaha bwiriwe bunarara aho uyu mugabo yari yajugunwe n’imodoka ye.


Mbabazi Modeste, umuvugizi wa RIB

Ngo haje umugabo avuga ko asanzwe abona iriya imodoka yari yasizwemo imbere y’iduka ryo muri Kabuhunde ya mbere. Binahura n’uko ibimenyetso bari bagaragarijwe n’ikoranabihanga rya RIB, byagaragazaga ko imodoka yari iy’aho muri iryo duka.

Bwana Modeste yavuze ko bahise bajya guta muri yombi uwo mugore witwa SHANITA ajyanwa guhatwa ibibazo kuri RIB, ngo havuyemoamakuru yerekeza ku guta muri yombi basaza be babiri nk’abafatanya cyaha. Nyuma ngo bagiye gusaka mu nzu ye basanga koko n’aho yiciwebatarahakora isuku ndetse ngo n’icyuma bamuteye cyari kigihari.

Bamwe mu Banyamakuru bagarutse ku mbogamizi bakunda guhura nazo mu gutara inkuru zifite aho zihurira n’ubugenzacyaha, nyamara Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko iyo hagikorwa iperereza, hari amakuru aba atari ngombwa ko ajya muri rubanda.

Yasabye Abanyamakuru gukoresha neza umwuga wabo kuko ngo iyo itangazamakuru rikoreshejwe nabi riyobya abaturage ndetse bikica n’isura nziza y’igihugu mu ruhando rw’amahanga, nyamara nanone ryakoreshwa neza rikubaka.


Abanayamakuru muri aya mahugurwa ku gukora inkuru zicukumbuye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA