Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Vice Mayor yafunzwe akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu Augustin Ndabereye yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we. Umwe mu baganga bo mu bitaro bya Ruhengeri yabwiye Umuseke ko uriya mugore yakometse mu maso no ku gahanga.

Ndabereye n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Burera, Akagari ka Ruhengeri, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Umwe mu baganga bakiriye umugore wa Visi Mayor utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko uriya mugore yakomerekejwe ku gahanga, ahagana ku gice k’iburyo ndetse no ku matama.

Avuga ko nta misatsi yapfuwe ariko ibikomere bigaragara. Ubu ngo arwariye mu gice kigenewe abarwayi bakorewe ihototera kitwa ‘Safe room’. Umugore wa Visi Meya Ndabereye afite imyaka 30 y’amavuko.

Ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yemeje ko yataye muri yombi Augustin Ndabereye imukurikianyeho kiriya cyaha, ubu akaba afungiye kuri station yayo iri ku Murenge wa Muhoza.


Ndabereye Augustin, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu

Inkuru dukesha Umuseke.rw





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA