Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nta juru rihari kuri wowe mu gihe ntacyo ukora ngo ku Isi uhagazeho habe ibihe byiza-Bishop Deogratias Gashagaza



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu biganiro byo kuri uyu wa 30 08 2029, byahuje abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda, umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Bishop Gashagaza, yasabye ko abanyamadini n’amatorero bagomba kumva ko ikibazo cy’abana bata ishuli bakayoboka imihanda kibareba bose, bityo ko nta n’ijuru babona batabanje gusendereza umunezero ku Isi batuye.

Imibereho mibi y’abana irimo guta ishuli, Kuyoboka imihanda, gukoreshwa imirimo ivunanye, guhohoterwa hashingiye ku gitsina; ni ibibazo byagaragajwe n’ihuriro ry’impuzamadini n’amatorero mu Rwanda bibangamiye ahazaza h’aba bana, ah’Igihugu n’isi muri Rusange.

Muri ibi biganiro hagaragajwe ko iki kibazo cyakagombye guhabwa uburemere nyabwo gifite, bityo abanyamatorero n’amadini bakaba ari bo bagomba gufata iya mbere mu guhangana nacyo binyunze mu nyigisho z’iyobokamana bakora.

Bishop Deogratias Gashagaza, umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero mu Rwanda, yavuze ko gutekereza kubaho neza mu ijuri kandi ku Isi utabayeho neza cyangwa se ubayeho neza, ariko abagukikije bakaba babayeho nabi cyane cyane abana, ngo iryo Juru uba utegereje risa n’iritazabaho.

“Uyu munsi abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba kumva ko abana b’abakobwa ibihumbi 17 batwise umwaka ushize , Abana bagwingiye, abana bari mu mihanda, abana babuze ubushobozi bwo kujya ku Ishuli; Atari ibibazo bireba Leta gusa. Bagomba kubanza kumva ngo ese, abantu bashaka kujyana mu Ijuru ba, iki kibayeho bate? Iki kibazo batakigize icyabo twaba tugana he?”

Yongeye ho ati “Mbere yo kumbwira abantu ngo mupfukame musenge, muzamure ibiganza duhimbaze Imana, tugomba kubanza kumva ko umwana wataye ishuli, Umwana wahohotewe, umwana uri mu muhanda n’abandi bababaye ari abacu. Ntitugomba kubaharira ababakomokaho gusa.Turashaka kwereka abanyamadini n’amatorero ko nta Juru rihari hatarabaho ibihe byiza by’aho duhagaze”


Abanyamadini n’amatorero bose baje kwigira hamwe uko umwana w’Umunyarwanda yavanwa mu bibazo

Ni ibiganiro byitairiwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abana NCC, Umuyobozi wayo Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, yavuze ko imbaraga z’amadini n’amatorero zitezweho kuzana impinduka ku bibazo byugarije abana bakomoka mu muryango Nyarwanda, kuko bahura n’imbaga nini z’abakurikira ijambo ry’Imana.

Dr.Kanyamanza, ashimangira ko mu mihanda hakiri abana kandi bakomoka mu miryango nyarwanda, Nyamara ngo kurandura iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuzima bw’igihugu zitandukanye haherewe ku babyeyi babo. “Abantu bakwiye kumva uburemere bw’iki kibazo,nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana dukora ubukangurambaga, tugerageza kugera hasi mu mudugudu kugirango dufatanye gukemura ikibazo tuzi neza, kuko bijya gupfa byose bihera mu miryango”

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, busaba ababyeyi kumva ko inshingano za mbere ari bo zireba, kuko ngo ntawe ukwiriye kubyara ateganya kurerera mu muhanda. Uyu muyobozi yibukije ababyeyi ko abatanga ubufasha bakagombye kubunganira nyuma y’aho imbaraga zabo zigejeje.


Abayobozi b’amadini n’amatorero mu ifoto y’urwibutso nyuma y’inama





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA