Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Hafunguwe ibikorwa byo guteza imbere imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Gatenga



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 30 Kanama 2019, ku ishami rya BDF riherereye mu murenge wa Gatenga hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa byo guteza imbere imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana.

Ni ku bufatanye bw’ibihugu bibiri ari byo u Rwanda na Finland ikigo cya “Envisage Youth Agribusiness Incubator” na Rwanda Youth in Agribusiness Forum (RYAF),Rwanda Business Development Fund (BDF), Kaminuza zo mu Rwanda (nka Christian University of Rwanda, na University of Rwanda na University of Kibungo) ndetse na Hanken Entrepreneurship Society & Hanken Business Lab of Hanken School of Economics, University of Helsinki.

Nyuma y’iki gikorwa hamuritswe imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi yakozwe na bamwe mu rubyiruko, bakaba basobanuye ibyo imishinga yabo izafasha muri rusange ndetse bavuga n’imbogamizi bahura na zo.


Abayobozi bamurikirwaga imishinga itandukanye yakozwe n’urubyiruko

Dr Geraldine Mukeshimana yijeje urubyiruko rwakoze iyo mishinga ndetse n’abandi bafite imishinga ishingiye ku buhinzi n’ubworozi ko Leta yiteguye kubaha ubufasha.

Yagize ati “Minisiteri iteguye gufasha urubyiruko kugira ngo babashe kwitunga, intumbero yacu ni ukurema inganda nyinshi zikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane abari gusoza amashuri bagomba gufashwa mu mishinga yabo.”

Nadia Niyonsenga ni umwe mu bafite umushinga, arasobanura icyo umushinga w’uruganda rwe, ndetse icyo rumaze muri rusange ndetse n’icyo bamaze kugeraho.

Ati: “ uruganda rwacu rwitwa Pack and Pick ikaba igeza amafi n’ibiribwa aho babyifuza no mu masoko muri rusange, twe tuzafasha abagore bakoresha udutaro kubakura ku muhanda tubashyire mu masoko babashe gukora neza, tuzajya tureba ibyo abantu bakeneye kandi bikenewe cyane, tukirinda kandi n’ibihombo.”

Umuyobozi wa Rwanda Youth in Agribusiness Forum (RYAF) Jean Baptiste Hategekimana yasobanuye ko ikibazo cy’ubumenyi buke kigiye gukemuka ndetse n’ubushobozi buke bigiye gukemurwa.


Umuyobozi wa RYAF, Jean Baptiste Hategekimana

Yavuze ati “ kuri iki gikorwa dutangiye uyu munsi, dukemura ibibazo tugenda duhura na byo cyane cyane ikibazo cy’ubumenyi kiri mu bibazo bituma urubyiruko rudashobora kwiteza imbere, niyo mpamvu twashatse ko habaho uburyo twahuza imbaraga nyinshi zitandukanye kuko mu gihugu haba mo abafatanyabikorwa batandukanye, hari ubumenyi butangwa kandi bukenewe n’urubyiruko, ndetse hari n’abashobora kuba bazana ubushobozi ku bijyanye n’amafaranga kuko nyuma y’ikibazo cy’ubumenyi haza icy’amafaranga.”


Nyuma y’ibiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA