Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Mayor n’Umwungirije begujwe kubera imyitwarire mibi, undi ngo yananiwe Inshingano



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Njyanama y’akarere ka Musanze yatakarije ikizere abayobozi b’akarere barimo umuyobozi wako, Habyarimana Jean Damascene n’abamwungirije bombi ibeguza ku mirimo yabo.

Aba begujwe kandi barimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin uherutse gutabwa muri yombi.

Ndabereye Augustin wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu we ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.

Umunyamakuru w’Umuseke i Musanze yitabiriye inama ya Njyanama yo kweguza aba bayobozi, avuga ko imyanzuro ya Njyanama yasomewe abayobozi.

Njyana yavuze ko yeguje uumuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene kubera imyitwarire mibi irimo ruswa mu masoko ya Leta n’imyubakire idakurikije igishushanyo mbonera na Serivisi mbi ku baturage.

Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin na we azize imyitwarire mibi irimo guhohotera uwo bashakanye.

Uwamariya Marie Claire wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, we yandikiye njyanama asaba kwegura kuko atabashije gushyira mu bikorwa ibyo yari ashinzwe mu buryo bukwiye.

Njyanama yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke dukeshaiyi nkuru ko uyu muyobozi we yari yamenye ko bagiye kweguzwa agahita yandika asaba kwegura.

Na we yagombaga kweguzwa (nubwo yabatanze agasezera) kubera imyitwarire mibi ishingiye ku bwambuzi burimo kugurisha imodoka yanga guhererekanya ibyangombwa n’uwayiguze (Mutation), ndetse n’aho yanze kwishyura inzu yabagamo ibi byose bikorwa ari uko haje imbaraga z’ubuyobozi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA