Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: UNFPA yizihije imyaka 50 imaze, yifatanya n’abaturage mu muganda rusange



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 31 Kanama 2019, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa
Kimihurura, Akagari ka Rugando mu Mudugudu wa Masasu, habereye umuganda rusange wagizwemo uruhare na UNFPA irimo kwizihiza imyaka 50 imaze ibayeho. Uyu Muganda witabiriwe n’izindi nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’indi
miryango itari iya Leta nka ICPD na ba mukerarugendo bari
muri gahunda VISIT RWANDA.

Ni umuganda witabiriwe by’umwihariko na Minisiteri y’Ubuzima yifatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere abaturage UNFPA. Ni
umuganda wabereye mu karere ka Gasobo, maze abaturage bo mu Kgali ka
Rugando bahuriza hamwe imbanaraga bitunganyiriza umuhanda.

Uyu muganda rusange kandi wari umwanya wo kwizihiza, isabukuru y’imyaka 50 iri shami rya Loni rimaze rishinzwe.

Muri iki gikorwa cy’umuganda, hubatswe uburebure bw’umuhanda, bubarirwa mu gaciro ka miliyoni 7 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Abaturage bashishikarijwe kwirinda indwara, ikibazo cy’abana b’abakobwa
batwara inda zitateguwe, kwirinda kubyara abana badashoboye kurera ndetse
no kurwanya kurarana n’amatungo.

Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda yagarutse ku cyakorwa
cyane cyane ku rubyiruko kugirango birinde gutwara inda zidateguwe.

Yagize ati “UNFPA ifatanije n’Akarere ka Gasabo n’Umuryango ushinzwe
Iterambere ry’Abaturage (ICPD) dufite ibibazo by’ingenzi tugomba kwitaho.
Kimwe muri ibyo bibazo n’ikibazo cy’inda zitateganyijwe kirimo, u Rwanda rufite
gahunda nziza, ariko iki kibazo kiracyari ingorabahizi kuko gihora kizamuka. Icyo
dukeneye nukwigisha abakiri bato ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere
kugira ngo bibafashe kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, ibyo bigomba
gukorwa n’ibigo bishinzwe ubuzima, uburezi ndetse n’ibikorwa bihuza abantu nk’umuganda.”


Mark Bryan Schreiner uhagarariye UNFPA mu Rwanda

Muri uyu muganda, umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’umuyobozi mushya wawo RUBINGISA Pudence, wijeje ubufatanye n’abaturage mu bikorwa nk’ibi biri imbere
dore ko ari wo wa mbere yari akoze kuva yatorerwa kuyobora umujyi wa Kigali.


Umuyobozi mushya w’ Umujyi wa Kigali Pudence RUBINGISA, yatanze umusanzu we muri uyu muganda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA