Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ruhango: Abayobozi barenga 2000 basabwe gukemura ibibazo bibangamiye abaturage



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa gatatu, Habarurema Valens ukayobora yabwiye Umuseke ko hari abantu 2132 bagiye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Mayor Habarurema Valens avuga ko bakoranye inama n’abavuga rikumvikana, batoranyamo abantu bane muri buri Mudugudu kugira ngo bafashe abatishoboye kwivana mu bukene.

Ati: “Tubabazwa no kuba hakiri bamwe mu baturage badafite aho baba, abafite imirire mibi, cyangwa abararana n’amatungo, ibi bibazo ni byo aba bantu bose bagiye kwitaho.”

Habarurema yavuze ko bihaye intego ko bizarangirana n’impera z’uyu mwaka wa 2019 kuko hari ibidasaba ingengo y’imari.

Ati: “Hari ibibazo bashobora gukemura hakoreshejwe Umuganda w’abaturage gusa.”

Hakizmana Joseph Umukuru w’Umudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kubutare mu Murenge wa Mwendo, avuga ko hari imvune ba Mudugudu bahuraga na yo kuko ngo muri Komite y’abantu batanu ni bo bakora cyane.

Ati: “Amabwiriza menshi arebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bya Leta bireba ba Mudugudu, kuba baduhaye abatwunganira bigiye kwihuta kurushaho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel yasabye Mpuzabikorwa ko gusubiza mu ishuri abana bayataye ari byo bagomba kubanza gukemura kuko abamaze kurivamo ari benshi.

Ati: “Aba turabasaba kujya mu rugo ku rugo basuzuma ibibazo byatumye umwana waho ata ishuri, kandi ntabwo ibibazo byatinda gukemuka kubera ko abahawe izo nshingano ari benshi.”

Mu Karere ka Ruhango, abana barenga 500 bataye Amashuri.

Nta mibare y’abadafite amacumbi Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje, gusa buvuga ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri rusange ari byo basabwe kwitaho.

Source: Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA