Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kayonza: Gitifu w’Akagali yakoze ihererekanyabubasha yambaye amapingu



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, Kwitegetse Oswald, akaza kwirukanwa azira kwaka ruswa umuturage, yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye acunzwe n’umupolisi nyuma yo gutabwa muri yombi.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019 nibwo yashyikirijwe ibaruwa imuhagarika ku kazi. Ku wa 3 Nzeri 2019 yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho kwaka ruswa umukecuru utishoboye kugira ngo amuhe amabati yo gusana inzu ye.

Bukeye bwaho kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukarange bwasabye ubufasha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo ajye guhererekanya ububasha na mugenzi we kugira ngo serivisi zihabwa abaturage ntizihungabanywe.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo Kwitegetse yagiye mu muhango wo guhererekanya ububasha yambaye amapingu, aherekejwe na Polisi.

Umwe yagize ati “Twatunguwe, yaje yambaye amapingu n’umupolisi umurinze ku buryo byadutunguye cyane. Gusa twibajije impamvu ari we nyine wafunzwe kandi icyo cyaha yaragikoranye n’ushinzwe imibereho myize muri Mukarange cyane ko RIB bose yari yabahamagaje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kagabo Jean Paul, yemereye IGIHE ko Kwitegetse yagiye guhererekenaya ububasha acunzwe n’umupolisi nyuma yo gutabwa muri yombi.

Ati “Nari nashatse ko ihererekanyabubasha riba hakiri kare bitaragera hariya kandi na we yari yabyiteguye, ariko umugenzi we akomeza kubura kuko ari mu kiruhuko, ku buryo yahererekanyije ububasha n’undi wo mu kandi Kagari wamusigariyeho.”

Yongeyeho ko ku wa Gatatu aribwo RIB yahamagaye uyu mugabo n’Ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kayonza witwa Murekatete Angelique, ibabaza ku bijyanye na ruswa batse umukecuru utishoboye kugira ngo bamuhe amabati, birangira we bamusigaranye.

Kugeza ubu Kwitegetse afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.

SOURCE: Igihe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA