Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

METEO-RWANDA: HATANGAJWE ITEGANYAGIHE RY’IGIHE CY’UMUHINDO (NZERI-UKUBOZA) 2019



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 4 Nzeri 2019, Ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (METEO-RWANDA) cyatangarije abanyarwanda uko ibihe byari byifashe mu iteganyagihe ry’igihembwe gishize ndetse banerekana uko bizaba bimeze muri ibi bihe by’umuhindo wa 2019. Iki kigo go kivuga ko muri uyu Muhindo hateganyijwe imvura ihagije.

METEO-RWANDA yatangaje ko muri uyu muhindo wa 2019 hateganyijwe kugwa imvura ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’umuhindo, ariko ngo hari aho iyi mvura ishobora kuziyogera cyangwa ikagabanuka hashingiwe ku miterere yaho.

Nk’uko byatangajwe na bwana Twahirwa Anthony ukuriye ishami ry’iteganyagihe muri iki kigo, yavuze ko imvura yaguye mu gihe gishize idatandukanye cyane n’ishobora kugwa muri iki kige u Rwanda rugiye kwinjiramo. Hari amahirwe y’uko ibihe bizaba byiza kandi ko hari ikizere cy’uko mu gihugu cyose hazagwa imvura ihagije.

N’ubwo akenshi abahinzi bagendera kuri ibi bavuga ko bibatera ibibazo kuko abenshi bisunga ibi byegeranyo bikarangira bahuye n’amapfa, urugero ni nk’igihembwe gishize cyo muri Werurwe-Gicurasi aho imvura yari iteganyijwe itaguye nk’uko yari iteganijwe igatera amapfa. Twahirwa Anthony yavuze ko ingamba zihari ngo iri teganyagiye rirusheho kwizerwa.

Ati “METEO-RWANDA ifite ingamba nyinshi zo kugirango iri teganyagihe rirusheho kwizerwa. Zimwe muri zo ni ukugira ngo Abantu babashe kumenya ibyo dukora, bamenye na siyansi (science) ibiherekeje kugira ngo bidakomeza kuba amayobera kuri bo. Iyo dusohoye iki cyegeranyo tuzenguruka Igihugu cyose muri buri murenge tugahugura abakora iby’ubuhinzi n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye kugira ngo barusheho kwizera aya makuru uko bikwiye.”

Ku bijyanye n’ubuhinzi, umuyobozi mukuru w’iki kigo Aimable Gahigi yakanguriye abahinzi kwita cyane ku bijyanye n’ibihe byo gutera ndetse abatangariza igihe imvura ishobora kubonekera bitewe n’akarere u Rwanda ruherereyemo.

Ati “Nk’uko mwabibonye twerekanye aho igihe kizatangirira n’aho kizasorezwa, ariko turashishikariza abantu kubahiriza igihe cyo gutera. Ibiba bisabwa rero n’i ukugira ngo babe bafite ibisabwa byose ku bijyanye n’ubuhinzi. Igihe cyo gutera twari tumaze kubereka, imvura y’umuhindo iteganyijwe kugwa mu icyumweru cya kabiri ahandi mu cyumweru cya gatatu iki nicyo gihembwe cy’ingenzi mu buhinzi no mu bidukikije.”


Abayobozi ba Meto-Rwanda


Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA