Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

’Rwasa’ wamamaye muri filime yitabye Imana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva ku wa Mbere. Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019.

Mushiki wa Nsanzamahoro wari umurwarije muri CHUK, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yitabye Imana azize indwara ya diabète.

Ati "Yitabye Imana uyu munsi nibyo, yari amaze iminsi kwa muganga yahageze ku wa mbere."

Yakinnye muri filime nyinshi kuva mu 1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrick Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Nsanzamahoro kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

Yitabye Imana atararushinga, icyakora mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA