Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Wa musore wakoze umuhanda mu bise izina Abana b’ingagi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Bimwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi harimo na Emmanuel Niringiyimana wakoze umuhanda wa Km7 biturutse ku gitekerezo cye. umwana w’ingagi yamwise ‘Nimugwire’,

Igikorwa cyo Kwita izina abana b’ingagi cyabaye ku nshuro ya 15 kuri uyu wa 06 Nzeri 2019 Iki gikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi 25 cyabareye mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Mu batumiwe harimo n’ibyamamare byomu muziki, mu mupira w’amaguru mu bukungu bw’isi na Emmanuel Niringiyimana uherutse gukora igikorwa cy’ikimenyabose cy’umuhanda yahanze n’amaboko ye.

Mu bise amazina harimo umuhanzi w’icyamamare ku Isi Ne-yo ukomoka muri Leta
zunze ubumwe za Amerika. Yise ingagi izina ry’Ikinyarwanda ati “Biracyaza” n’ubwo yaje kugorwa n’ikinyarwanda akavuga "Birasyaza".

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy yise ingagi izina ry’abafana be “Inkoramutima” .

Abise ingagi, impamvu batumiwe n’amazina bazise

NIRINGIYIMANA Emmanuel w’imyaka 23, ibikorwa bye byo gukora umuhanda wa Km 7 mu cyaro cy’iwabo, mu Murenge wa Murambi w’Akarere ka Karongi byaciye mu maso ya benshi mu Banyarwanda n’abashinzwe guhitamo abita abana b’ingagi amazina, na we baramubona.

Uyu munsi yavuye iwabo mu cyaro, yicarana n’Ibikomangoma, yita umwana w’ingagi ‘Nimugwire’,

Shaffer Chimere Smith uzwi nka “Ne-Yo” muri America, yise ingagi ‘Biracyaza”. Paul Milton & Luke Bailes: bise ingagi ’Indoro’

Areruya Joseph, yise ingagi ‘Inganji’, Amina Jane Mohammed: yise ingagi ‘Ingoga’, HRH Princess Basma bint Ali: yise ingagi ‘Uhiriwe’.

Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia: yise ingagi ‘Umukuru’, Dame Louise Martin, DBE: yayise ‘Uruti Naziriyani’.

Tony Adams wamamaye cyane muri Arsenal: yise ingagi ‘Isura y’u Rwanda’, Ron Adams: yayise ‘Igihango’, Niklas Adalberth: yayise ‘Irembo’, Jeremy Jauncey: yayihaye izina rya ‘Ingando’, Otara Gunewardene: yise ingagi ‘Kira’, Ronan Donovan: yise ingagi ‘Intego’.

Louis van Gaal watoje amakipe akomeye i Burayi nka Manchester United: yise ingagi ‘Indongozi’.

Naomi Campbell: yayise ‘Intarutwa’, Madeleine Nyiratuza: yayise ‘Isanzure’, Sherrie Silver: yayise ‘Ibirori’, Marco Lambertini: yayise ‘Ikirenga’, Ngabo Medard uzwi nka Meddy: yayise ‘Inkoramutima’. Twibaze Robert: yise ingagi ‘Inzobere’, Antony Nzuki: yayise ‘Karame’.

Kiboro Wilfred: yayise ‘Ituze’, Jean Nepo Musekura, umwe mu barinda inyamaswa wabiherewe igihembo: yise ingagi ‘Bisoke’, Kalen Chylan: yayise ‘Umwihariko’.

Abaturage bo mu karere ka Musanze babukereye ari benshi baje kwihera ijisho ibi birori bibera munsi y’ibirunga.

Mbere y’uko abashyitsi bakuru bahagera habanje kubaho ibirori. Abahanzi bo mu Rwanda barimo Senderi, Intore Tuyisenge, King James, Riderman n’itorero Masharika basusurutsa abari bahari.

Perezida Paul Kagame wari Umushyitsi mukuru yashimiye abantu bose bitabiriye igikorwa cyo Kwita Izina ingagi ashimira by’umwihariko abise ingagi 25.

Yabwiye abaturarwanda hamwe n’abaturiye Parike y’Ibirunga gukomeza gukorera hamwe.

Ati “Inshuti nyinshi, abadusura benshi ni inyungu nyinshi ku gihugu no ku miryango ituranye na Parike y’Ibirunga. Dukomereza aho dufatanye dukore byinshi ni cyo u Rwanda rwifuza kandi ibyinshi byiza biri imbere.”

Akamanzi Claire Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB) yavuze ko ibyo bagezeho bitashoboka nta mbaraga z’abaturage, yabashimiye cyane, avuga ko amafaranga n’umubare w’ingagi byiyongereye.

Ati “Abanyarwanda barushijeho kumenya ibyiza bya Parike z’igihugu byose byagezweho kubera uruhare rw’abaturage ahasigaye dukomeze tubiteze imbere kuko aritwe bifitiye akamaro.”


Igikorwa cya NIRINGIYIMANA Emmanuel cyo guhanga umuhanda cyatumye yamamara.


Ne-Yo mu muhango wo kwita Izina Ingagi


NIRINGIYIMANA yisanze hagati y’ibikomerezwa ku rwego rw’isi anahuza ikiganza n’umukuru w’Igihugu

Source: Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA