Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MINEDUC: HATANZWE IBIHEMBO KU BANYESHURI N’ABAYOBOZI BITWAYE NEZA MU GUHANGA UDUSHYA



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019 minisiteri ishinzwe uburezi yatanze ibihembo ku banyeshuri n’abarezi bitwaye neza mu guhanga udushya, uyu muhango ukaba wabereye ku kicaro gikuru cya minisiteri y’uburezi aho witabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi babo ndetse n’abayobozi batandukanye.

Uyu muhango waranzwe no kumurika ibikorwa byakozwe n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho basobanuraga ibyo bakoze, uburyo babikoze ndetse banatangaza uko babigenje kugirango babe indashyikirwa.

Minisiteri y’uburezi ikaba yatanze ibihembo nyuma y’imurikabikorwa ry’aba banyeshuri,abarimu ndetse na bamwe mubayobozi babigizemo uruhare, ibi bihembo birimo; terefoni, mudasobwa, impamyabumenyi, ibikombe, imidari, television nini, moto ndetse n’ibindi bitandukanye bikaba byatanzwe mu byiciro bitandukanye.

Mu byishimo byinshi aba ni bamwe mu bahawe ibihembo batangarije itangazamakuru ibanga bakoresheje nyuma yo guhabwa ibihembo ndetse n’icyo bigiye kubamarira;

Mbarubukeye Calixte ni umwe mu bayobozi bafite ibigo by’amashuri ahagarariye, yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri, Akaba yahawe igihembo cya moto yavuze uko yabigenze.

Ati “ njye nsura ibigo byanjye, Mu bigo byanjye bitandatu byibura buri kigo ngisura inshuro imwe mu kwezi, kandi kubera gusura ibigo njye n’abayobozi babyo twagabanije abana basibira n’abana bata ishuri baragabanutse ku buryo bugaragara.”


Mbarubukeye Calixte yahawe igihembo cya moto kubwo kugabanya umubare w’abana basibira

Si we gusa wagize uruhare mu guca umuco wo guta ishuri ku banyeshuri, Soeur Felecien Mukangabire nawe yagize uruhare mu kgabanuka kw’imibare yabana bava mu mashuri aho yakoze umushinga wo gutanga inkwavu.

Ati “Iki gitekerezo cyaje tubona abana bata ishuri ari benshi, tunatekereza ku cyatuma bagaruka, impamvu twahisemo urukwavu ni uko bigira ingaruka ku bana no ku muryango, abana bikaba byarabafashishe kugira umwete wo gukunda no gushishikaririza bagenzi babo ishuri.”


Soeur Felecien Mukangabire yahawe igihembo cy’inka kubwo kugira uruhare rwo kugabanya umubare w’abana bata ishuri

Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura yashimiye abari muri uyu muhango wo guhemba abahanze ibishya ndetse n’abaterankunga b’iki gikorwa.

Ati “ Dushimiye mwese abiteranyirije hano muri iki gikorwa cyo guhemba abarimu, banyeshuri n’abarezi batandukanye kubera ibikrwa by’indashyyikirwa mu guteza imbere uburezi cyane cyane mu bumenyi. Nshimira n’abaduteye inkunga Huwaei, Rwandair, BPR Atlasmala, UNICEF ndetse n’Umwrimu SACCO ari nawe muterankunga mukuru.”


Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura


Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo basusurukije abitabiriye ibi birori





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA