Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubwoba muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo kuhasanga umurambo w’umukobwa wishweYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda koleji y’ikoranabuhanga i Kigali bavuga ko batewe ubwoba n’inkuru ya mugenzi wabo basanze yishwe umurambo we uri muri kaminuza.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko ibi ari ubwa mbere bibaye kuva yashingwa ariko iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mukobwa w’imyaka 21.

Yitwa Sandrine Imanishimwe yigaga mu mwaka wa mbere ishami ry’ikoranabuhanga mu gashami ka ’biochemistry’ nk’uko umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Bamwe mu banyeshuri babwiye BBC ko umurambo we wabonywe n’abanyeshuri mu ijoro ry’ejo ku cyumweru muri iyi kaminuza ishami ryayo riri mu mujyi wa Kigali, bavuga ko yari afite uruguma runini inyuma ku mutwe.

Umwe mu banyeshuri utifuje gutangazwa amazina avuga ko kugeza ubu abiga hano bafite ubwoba bwinshi kuko kwicira umuntu muri kaminuza ari ibintu bidasanzwe.

Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye BBC ko ibi ari ubwa mbere bibayeho kuva Kaminuza y’u Rwanda yashingwa (2013).

Ati: "Icyo bidusaba turongera twigenzure turebe neza aho byaba byaturutse, gusa ubu ntawahita yemeza ko yapfiriye muri kaminuza ni yo mpamvu dutegereje ikizava mu iperereza".

"Ahantu basanze umurambo ni uruhande rw’uruzitiro birashoboka ko ari abantu bashobora kuba bamwishe bakazana umurambo bakawinjiza imbere mu kigo kugira ngo basibanganye ibimenyetso".

Bwana Karangwa avuga ko ukuri ku rupfu rwa Imanishimwe kuzamenyekana neza mu bizava mu iperereza.

Nubwo umurambo wasanzwe muri kaminuza, Bwana Karangwa avuga ko ubu ntawakwemeza ko yiciwe imbere muri Kaminuza.

Umutekano?
Ishami rya Kaminuza riri hagati mu mujyi wa Kigali mu cyahoze kitwa KIST, ni hafi y’ahantu hakomeye nka Serena Hotel, ni hafi y’urugo rw’umukuru w’igihugu ariko ni na hafi y’agace gatuwe cyane kitwa Biryogo.

Bwana Karangwa avuga ko ubusanzwe umutekano w’abanyeshuri ba Kaminuza urinzwe yaba ku baba mu kigo, ndetse ngo n’abacumbitse hanze umutekano wabo bawukurikirana bafatanyije n’inzego z’ibanze z’aho batuye.

Bwana Karangwa avuga ko ikintu nk’iki koko gishobora gukura umutima abanyeshuri. Ati: "Mukanya abayobozi b’iyi koleji y’ikoranabuhanga bagiye kuganiriza abanyeshuri kugira ngo babahumurize".

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA