Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nta Juru nta n’ikuzimu habaho - Karasira Aimable



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Karasira Aimable ni umwarimu akaba yarahoze ari umuhanzi wamenyekanye ku izina rya Proffesor Nigger yagiranye ikiganiro na IBIGWI TV aho yadutangarije zimwe mu mpamvu zituma abantu bari kwiyahura cyane muri iyi minsi.

Karasira agendeye ku mategeko ntiyatinye no kuvuga ko kwiyahura atari icyaha.

Ati “Ingingo ya 147 ivuga ko kwiyahura Atari icyaha, ariko; gushishikariza abantu kwiyahura ni icyaha, kubafasha kwiyahura ni icyaha, ndetse no kuba wamutera ibibazo akiyayahura ni icyaha. Ariko umuntu ku giti cye ntawumuhanira ko yiyahuye.

Karasira kandi yavuze ko nubwo umuntu yiyahura aba yagerageje kwihangana, akomeza anenga abatuma umuntu ata ikizere, akagira n’ipfunwe kubwo kuvuga ko aba yakoze amahano.

Ati “Niba bitari byakubaho ishime, abenshi baba bavuga ko Atari byiza ariko ejo yahura n’ikibazo akiyahura kuko aba ageze ku iherezo, noneho kubera kwikunda n’uburyarya tukajyaho tukabacira ho iteka.

Uyu mwarimu kandi yakomeje avuga ko abantu batinya gupfa kubera icyo yise iterabwoba ry’amadini bashyize mu bantu ko umuntu yiyahuye adashobora kuzajya mu ijuru, ibyo akabinyomoza avuga ko nta juru nta n’ikuzimu habaho.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA