Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Perezida Kagame yasubije Diane ku kibazo yagiranye na Dr. bakoranaYanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ umukobwa witwa Diane Kamali uvuga ko yakubitiwe mu ruhame na Dr. Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri televiziyo yitwa Good Rich kigiye gukurikiranwa, hagakorwa igikwiye.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa 9 nibwo uyu mukobwa ubwe yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko yakubitiwe mu ruhame n’ umugabo witwa Dr.Francis nyiri Good Rich TV , ikibazo cye akakigeza ku Rwego rw’ Ubugenzacyaha, ariko uwamuhohoteye ntakurikiranwe.

Yagize ati “Nakubitiwe Muruhame n’ umugabo witwa Dr Francis (GoodRich TV). Kuwa 16.07.2019 Mbimenyesha RIB hashize amezi 2 atarahanwa,ese kuba umuntu afite amafaranga, ngo anaziranye n’ abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera ntahanwe?”

Diane Kamali yanasangije abamukurikira kuri Twitter amashusho agaraza uko yahohotewe.

Avuga kuri iki kibazo Perezida Kagame yagize ati “Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB yari ifite amakuru ni gute itakoze ibyagombaga gukorwa?”


Iki ni igisubizo cy’umukuru w’igihugu kuri iki kibazo

Perezida Kagame akimara kuvuga ko iki kibazo kizakurikiranwa abakoresha urubuga rwa Twitter bamushimiye, ariko banibaza uko abadakoresha imbuga nkoranyambaga bazajya bagaragaza agahinda kabo.

Nyuma y’ uko Diane Kamali ashyize kuri twitter ubutumwa avuga ko ikibazo cye RIB itagikurikiranye, Dr. Francis Habumugisha yahise atangira gukurikiranwa ndetse ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Diane Kamali avuga ko Dr. Habumugisha yakubise urushyi aranamutuka tariki 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nzu ya Makuza Peace Plazza aho Good Rich ikorera.

Diane Kamali avuga ko icyo uyu muyobozi ashobora kuba yaramukubise urushyi aketse ko yarimo afata amashusho y’ibyavugirwaga muri iyo nama, mu gihe yari arimo gutuka undi mwana w’umukobwa bari kumwe.

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA