Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Urukiko rutegetse ko Ndabereye Augustin wari Visi Meya wa Musanze uregwa gukubita umugore, afungwa iminsi 30 y’agateganyo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Augustin Ndabereye wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ubu akaba akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we, akaba aniyemerera icyaha, uyu munsi Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.

Ndabereye aherutse kwegurizwa hamwe n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze kubera imyitwarire mibi. Mu minsi ishize yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umugore we akanamukomeretsa.

kuri uyu wa 10 Nzeri yari yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo yemera ko yakubise umugore we akanamukomeretsa koko, ariko ko ibyo kumupfura umusatsi atari abigambiriye.

Kuri uyu wa 11Nzeri, urukiko rwagarutse ku byaranze iburanisha ryabanje, ruvuga ko kuba uregwa yiyemerera icyaha biri mu mpamvu zikomeye zituma akekwa ko yagikoze.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze gukusanya ibimenyetso.

Bwavuze kandi ko kuba uregwa aramutse akurikiranywe afunzwe ari bwo buryo bwonyine bwatuma buzajya bumubonera igihe bumukeneye.

Urukiko rwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho biriya byaha aregwa ndetse ko bikomeye bityo ko agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA