Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gen. Kale Kayihura yambuwe uburenganzira ku mutungo we uri muri Amerika



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Nyuma yo gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi ya Uganda umwaka ushize agahita afungishwa ijisho iwe, Gen Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi wari uzwi nka Gen Kale Kayihura yafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika zimushinja ko yakoresheje imbaraga yari afite agahohotera abaturage kandi akanyereza umutungo w’igihugu.

Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika kigenzura aho abayobozi ku Isi bakura imitungo n’uko bayikoresha The US Treasury Department’s Office of Foreign Assets Control (OFAC) cyavuze ko ubwo Gen. Kayihura yayobora Polisi ya Uganda yakoresheje imbaraga yari afite agahohotere abasivili kandi yigarurira imwe mu mitungo yabo.

Ku bw’iyo mpamvu Leta zunze ubumwe za Amerika ngo ntizishobora kwemerera Gen. Kale Kayihura kugira uburenganzira ku mutungo afite ku butaka bwayo. Ibi biniyongeraho ko Leta zunze ubumwe za Amerika zari zisanzwe zaramubujije gukandagira ku butaka bwazo.

Amerika kandi yavuze ko nta Munyamerika aho yaba ari hose n’uwo ari we wese wemerewe kugirana ubucuruzi na. Gen Kale Kayihura ubwo aribwo bwose.

Ngo habaye hari n’uwaba yari asanzwe afitanye ubucuruzi nawe yategetswe guhita abuhagarika, ahubwo ibyo bacuruzanyaga akabimenyesha kiriya kigo.

Leta zunze ubumwe kandi zimushinja ko yacuruzaga ibiyobyabwenge, amabuye y’agaciro nka zahabu ndetse n’inyamaswa z’agasozi harimo n’amahembe y’inzovu, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gen. Kale Kayihura yayoboye Polisi ya Uganda guhera muri 2005 kugeza muri 2018, bivuze ko yayiyoboye imyaka igera kuri 13. Gen Kayihura yize mu bihugu nka Leta zunze ubumzwe za Amerika no mu Bushinwa.

Source: The Independent





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA