Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ndatabaza Madame Jeannette Kagame-Uwimana AlphoncineYanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Uwimana Alphoncine ni umukobwa ufite uburwayi amaranye imyaka 19, nyuma y’uko mituweli inaniwe kumuvuza yitabaje ibigo bya Leta bitandukanye nka RSSB, MINISANTE n’ Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali bimubera iby’ubusa. Nyuma yo kwimwa ubufasha n’ibi bigo aratabaza i bukuru.

Mu kugaragaza ikibazo cye asa n’uwaburiwe igisubizo, Alphoncine yatangiye atangariza IBIGWI TV inkomoko y’imvume ye. Yagize ati “Hari ibyo bari badutumye mu murima, nsimbuka umugende numva akantu kaje mu itako (ako kantu avuga ko yumvise ari shock.) kuva ubwo shock ndayikurana, ariko nkajya ngirango ni imitsi bisanzwe.”

Nyuma amaze kumva ibintu bikomeye nibwo yatangiye kujya mu bitaro bitandukanye bya hano I kigali kuko ariho yari yaraje gushakishiriza ubuzima.

Akomeza agira ati “Numvishe bikomeye njya kuri Centre de Sante ya Kicukiro banyohereza i Kibagabaga. I kibagabaga nahasanze umuzungu ambwira ko ari igituntu cyo mu magufwa, nuko bampa imiti y’igituntu nkajya nyinywa, gusa byaje gukomera banyohereza I Butare. Ntibyagira icyo bitanga ngaruka I Kigali ndongera nca mu cyuma bongera kunsuzuma, uwo bita Dr Butera ubaga amagufwa ni we wabashije kubona indwara ndwaye.”

Nyuma yo kuboneka kw’indwara, umuganga yamubwiye ko uburwayi bwamurenze kandi bumaze igihe kinini gusa bwavurwa bugakira, Ariko bitewe n’uko nta bushobozi bwo kwivuza Alphoncine yari afite baje kwandikira RSSB bamusabira ubufasha bwo kuvurwa kuko hari hakenewe amafaranga angana na 3,700,000 kugirango akire.

Nyuma RSSB yamwandikiye imusubiza ko nta bushobozi ifite. Yaje kwandikira n’ibindi bigo bya Leta birimo MINISANTE na MINALOC bikomeza kwanga. Avuga ko amaze kubona ko byanze, hashize imyaka ine yandikiye Mme Jeanette Kagame gusa ntibyagize icyo bitanga.

Avuga ko nta bushobozi afite bwo kwivuza, cyane ko ari mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe, akaba yishyurirwa mituweli na Leta. Abona n’ubundi ntacyo bimumariye kuba ayifite kuko n’udufaranga duke akorera dushirira mu kwivuza indwara ntikire.

Ati “ Mfite impungenge ko ibaruwa nandikiye nyakubahwa Madame Jeannette Kagame atayibonye, kuko iyo aza kuyibona aba yaramvuje. Ikibazo mfite ni uko mituweli bayiha abantu ngo babashe kwivuza, ariko njye nkaba mbona nta bufasha bari kumpa kandi ni ukuri ndarembye.”

Alphonsine aratakamba asaba ubuyobozi ko bwamufasha kuko agomba kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali kandi bamaze kumubwira ko Mituweli itamuvuza kubera igiciro cy’amafaranga asabwa.


Yasabiwe kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali


Yandikiye Madame Jeannette Kagame abicishije mu biro by’Umukuru w’Igihugu gusa nta bufasha arabona nyuma y’imyaka 4

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA