Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Social Mula ku rutonde rw’abahanzi 10 b’abanyafurika bahatanira Prix Decouverte 2019



Yanditswe na Christophe Hirwa Yasomwe na

Umuhanzi nyarwanda Social Mula ari ku rutonde rw’abahanzi 10 bahataniye igihembo cya ‘Prix Decouverte 2019’ gitangwa na Radiyo y’Abafaransa (RFI).

Prix Decouverte ni irushanwa ry’umuziki rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika aho uwa mbere ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros] no gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa i Paris.

Igihembo cy’umwaka ushize wa 2018 kikaba cyaregukanywe n’umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan.

Iyi radiyo ya RFI yamaze gutangaza urtonde rw’abahanzi 10 bahataniye igihembo cy’uyu mwaka aho umuhanzi nyarwanda Social Mula ahanganye n’abandi 9.

Mu bahanzi bahanganye na Social Mula harimo, Bebe Baya wo muri Ghana, Celine Banza ukomuka muri DR Congo, Nasty Nesta ukomoka muri Benin n’abandi.

Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), Yvan Burani(Rwanda).

Social Mula abaye umuhanzi nyarwanda wa 5 witabiriye iri rushanwa, ni nyuma ya Mani Martin 2013, The Ben na Angel Mutoni muri 2016 batagize baryegukana, na Buravani 2018 waje no kucywegukana.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.


Abahanzi bahataniye igihembo cy’uyu mwaka


Yvan Buravan ni we watsindiye icy’umwaka ushize

Source:Isimbi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA