Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Impamvu 3 zasubitse isomwa ry’urubanza rwa Dr Francis Habumugisha ukurikiranywe ho icyaha cyo gukubitira umukobwa mu ruhame



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Uru rubanza rwa Habumugisha Francis ruburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kuri uyu wa kabiri rwanzuye ko uyu mukire uregwa guhohotera umukobwa mu nama, azasomerwa ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku wa mbere w’icyumeru gitaha.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba k’iburanisha ahagana saa cyenda n’igice, umucamanza yahise abwira abitabiriye isomwa ko urubanza rudasomwa kubera impamvu eshatu.

Umucamanza yavuze ko impamvu ya mbere ari ikibazo k’ikoranabuhanga, ngo byagoye cyane Umwanditsi w’Urukiko gushyira amakuru muri system Abacamanza bakoreramo.

Indi mpamvu ngo ni uko C.D iriho video igaragaza ibyabereye mu cyumba k’inama Francis Habumugisha yarimo ari na ho babereye ihohotera ryakorewe uriya mukobwa wareze, ngo iyo C.D yatanzwe n’Ubushinjacyaha ntirashyirwa muri systeme y’inkiko.

Indi mpamvu ngo ni uko Urukiko rukireba niba rwaha agaciro abishingizi Dr Habumugisha yatanze bashobora kumwitangira igihe yaba arekuwe by’agateganyo.

Umucamanza yahise avuga ko uru rubaza ruzasomwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki 23/09/2019.

Isomwa ry’uru rubaza ryari ryitabiriwe n’abantu benshi n’itangazamakuru, ariko Dr Habumugisha Francis ntiyari mu rukiko.

Habumugisha Francis aregwa Gukubita Diane Kamali wamufashe video mu nama, yabaye tariki 15 Nyakanga 2019, ikibazo cy’uyu mugabo cyaje kuremera cyane ubwo Perezida Paul Kagame yandikaga kuri Twitter asaba ko gikurikiranwa.

Tariki 6 Nzeri 2019, nibwo Habumugisha yatawe muri yombi, agezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019.

Source:Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA