Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RDC: Gen. Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Amakuru atugeraho aravuga ko Umuyobozi w’umutwe wa FDLR, Sylvestre Mudacumura wanashakishwaga na ICC yiciwe muri RD-Congo mu gace ka Nyanzale, chefferie ya Bwito.

Uyu mugabo yari mu bantu bashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (ICC) kuko yasohotse ku mpapuro zo kumuta muri yombi bitewe n’uko ari umwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe kandi umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), muri Nyakanga 2017 wahamagariye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abari mu butumwa bwa Loni mu kugarura amahoro muri iki gihugu, kongera imbara mu gushakisha Mudacumura akoherezwa i La Haye.

Sylvestre Mudacumura yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyimuri mu 1954 . Niwe wayoboraga ishami rya gisirikare rya FDLR ryitwaga Forces des Combattants Abacunguzi (FOCA).

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yungirije umugaba w’ingabo zirinda Umukuru w’igihugu.

Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye kwiga muri rimwe mu mashuri ya gisirikare riri mu mujyi wa Hamburg mu Budage.

Jenoside irangiye, Mudacumura n’umuryango we bahungiye mu Budage basangayo Murwanashyaka Ignace waje kuyobora ishami rya FDLR rya politiki.

Hari amakuru avuga ko Mudacumura yicishije umwe mu bayobozi bakuru ba FOCA witwaga Col Jean Baptiste Kanyarengwe, uyu ngo yapfuye arozwe.

Gen. Sylvestre Mudacumura yagizwe umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya Gen. Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.

Source: Colombe FM





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA