Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Karongi: Niringiyimana wamyenyekanye akora umuhanda, abaturage batangiye kumufasha



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Abaturage bo mu mirenge ya Murambi na Gashari yo mu karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatatu batangiye gufasha Emmanuel Niringiyimana wahanze umuhanda wenyine ndetse akaza no kubihemberwa. Abaturage bavuga ko biyemeje kuzamufasha kuwurangiza wose, ukaba ufite uburebure bwa Kilometero 20.

Emmanuel Niringiyimana yabwiye Umuseke ko uyu munsi baguye uriya muhanda mu bugari uva kuri metero eshanu ukagera kuri esheshatu.

Avuga ko abaturage bo mu murenge wa Murambi n’uwa Gashari biyemeje kumushyigikira.

Umuseke ari na wo dukesha iyi nkuru wavugishe uyu musore akiri mu gikorwa cyo gutunganya aho abaturage bakoze uyu munsi.

Yavuze ko uriya muhanda ateganya kuzawuzura mu mezi atanu ari imbere kandi ngo niwuzura azahita atangira gukora undi.

Uyu azakora ngo uzatangirira ahitwa uva i Tongati, ukamanukira Nyabageni, ugahinguka ahitwa ku Nkoto.

Ati “ Nindangiza uyu muhanda nzakorana n’abaturage dukore undi muhanda kuko ibyo dukora ni ibyacu, ni umuhanda tuzacamo nta mpamvu yo kutawutunganya.”


Abaturage biyemeje gufasha Niringiyimana my gikorwa yatangiye cyo kubaka umuhanda

Inzego zishinzwe umutekano zimpora hafi…

Emmanuel Niringiyimana avuga ko mu minsi ishize hari abantu bari bamuteye ubwoba bavuga ko bazamugirira nabi.

Ibi ngo babiterwaga nuko babonaga abayobozi iwe bagakeka ko ari we uba wabatumiye ngo abatungire agatoki abitwara nabi.

Uyu musore muri iki gihe bamwe babonamo ubutwari, avuga ko ingabo na Polisi bamuba hafi bakamuhamagara kenshi kugira ngo bumve uko amerewe kugira ngo bizere ko ntawamuhohoteye.

Niringiyimana aharutse gutorerwa kuba umwe mu bise izina abana b’ingagi mu muhango wo kwita Izina wabaye mu ntangiriro za Nzeri, 2019.kuko bashimye kiriya gikorwa yatangiye.


Niringiyimana yasangije bagenzi be uko yari ameze yitwa umwana w’ingagi izina





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA