Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rocky Kirabiranya arashinjwa ubwambuzi n’uburiganya



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Umusobanuzi wa filime umaze kwandika izina hano mu Rwanda ndetse unakunzwe n’batari bake mu gihugu, Rocky Kirabiranya arashinjwa n’umuhanzi ukizamuka, Cedu Laxor uburiganya no kumwambura amafaranga nyuma yo kumwandikira indirimbo.

Cedu Laxor, umuhanzi ukizamuka muri muzika nyarwanda, avuga ko uyu mugabo yamukoresheje indirimbo, arayandika amwizeza ko azamwishyura ndetse na we akayiririmbamo ariko birangira atagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo ndetse n’amafaranga yemerewe ntiyayabona.

Rocky ngo yasanze uyu muhanzi ari muri studio yagiye gukora indirimbo ye, amusaba ko iyo ndirimbo yahindura aho yavugaga umukobwa akavuga umuhungu ubundi bakamwishyura ibihumbi 10 ndetse na we akazagaragara muri iyi ndirimbo.

Yagize ati"uburiganya bw’umwe mu bantu bazwi hano mu Rwanda, Rocky Kirabiranya yansanze muri studio nsanzwe nkoreramo ya Ndavo Record, nari ndimo nkora indirimbo, yari kumwe n’abagenzi be barambwira ngo twakunze iyo ndirimbo none wahinduramo aho kuvuga ku mukobwa ukavuga ku muhungu."

Yakomeje agira ati "Nari namaze gukora record, beat namaze kuyandikira, bansaba kuyindura nkabyishyurirwa, ntiyabinyushyurira, nyuma arambwira ngo basi wenda uzahembwa kuba uzahuriramo n’abahanzi bakomeye ndabyemera. Nari kwishyurwa ibihumbi 10 nkanariramba inyikirizo."


Avuga ko indirimbo yaje gukorwa mu buryo bw’amajwi ahuriyemo n’abandi bahanzi harimo Aime Bluestone, Mukadaff, Generous 44 na King Lewis.

Iyi ndirimbo yakozwe yitwa ’Papa Cyangwe’, nyuma yo gusohoka mu buryo bw’amajwi, yatunguwe no kumva bamubwira ngo azane amafaranga ibihumbi 20 kugira ngo ajye mu mashusho y’indirimbo.

Uyu muhanzi wari wabwiwe na Rocky ko igihembo ari ukugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, nyuma ngo Rocky yasanze Cedu Laxor atajya mu mashusho y’indirimbo arimo abahanzi bakomeye nta n’igiceri yishyuye, byatumye amubwira ko agomba kwishyura ibihumbi 20.


Cedu Laxor arashinja Rocky kumwambura

Nyuma uyu muhanzi yasanze nta mpamvu yo kwishyura ayo mafaranga ahitamo kubireka kuko yumvaga batafata amashusho atarimo kuko ni we waririmbaga inyikirizo ndetse n’agace gatangira indirimbo n’akayisoza, nyuma yatunguwe no kubo indirimbo yarasohotse we atarimo.

Twagerageje kuvugana na Rocky kuri ibi bintu bimuvugwaho ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Source:Isimbi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA