Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Wema na Mobeto biyunze nyuma y’igihe kinini badacana uwaka



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka, Hamisa Mobeto na Wema Sepetu, abanyatanzaniyakazi bahoze bakundana n’umuhanzi Diamond Platnumz bamaze kwiyunga ubu babanye mu mahoro.

Aba bakobwa ahanini bashwanye bapfa uyu muhanzi umaze kuba icyamamare muri Afurika yose bitewe n’uko umwe yamwambuye undi.

Muri 2014, ni bwo Diamond yatandukanye n’uwabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, akaba n’umukinnyi ukomeye wa sinema, Wema Sepetu, Hari nyuma y’igihe kitari gito bakundana.

Nyuma yaho ni bwo yaje kujya mu rukundo n’umunyamideli, Hamisa Mobeto ndetse aza no kumubyarira umwana.

Nyuma yo gutandukana kandi na Sepetu yakundanye n’umuherwe w’umugandekazi, Zari baje no kubyarana abana babiri.

Aba bakobwa uko ari batatu bagiye bagatagaza gushotorana cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga ahanini bapfa uyu musore bose bakunze.

Ikuntu cyatunguye abantu benshi, ni uburyo Mobeto na Sepetu basa n’abakemuye ikibazo cyabo ubu bamaze kwiyunga, ni nyuma y’uko mu buryo butunguranye buri umwe arimo akurikira undi (follow) kuri Instagram, gusa ntiharamenyekana uwabanjirije undi.

Source:Isimbi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA