Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuhanzi Theo Bosebabireba ni umwe mu bavugabutumwa bategerejwe Iwawa



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no gumbaza Imana, Theo Bosebabireba ategerejwe ku Kirwa cya Iwawa gutangayo ubuhamya bwe bukomeye azaba agiye gusangiza urubyiruko ruhagororerwa. Ni mu ivugabutumwa ryateguwe n’umuryango Arise Rwanda Ministries.

Iri vugabutumwa riteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, ni muri gahunda y’ivugabutumwa uyu muryango usanzwe ukora.

Umuryango Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu karere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza uzakorera ivugabutumwa ku kirwa cya Iwawa ahari urubyiruko rwinshi ruhagororerwa kubera ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba niwe muhanzi uzifashishwa muri ibi bikorwa aho biteganijwe ko azatanga ubutumwa kuri uru rubyiruko binyuze mu ndirimbo ze ndetse n’ubuhamya afite bukomeye.

Theo Bosebabireba kandi azaba ari kumwe n’abavugabutumwa bakomeye baturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barimo uwitwa Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri gereza witwa Empty Tombs Ministries.

Si uwo gusa kuko azaba ri kumwe na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries, ndetse na Ev John Gasangwa uyobora Arise Rwanda Ministries n’abandi.

Nyuma y’iki gikorwa hateguwe “Boneza for Jesus Festival” izabera kuri stade y’uyu muryango iri I Boneza.

Umuhanzi Theo Bosebabireba hamwe n’itsinda rya Healing Worship Team n’abavugabutumwa barimo na Ev. JD akaba aribo bazahesha umugisha abazitabira iki giterane.

Bwana Darius Rukundo umuhuzabikorwa wa Arise Rwanda Ministries yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka ku buzima bw’abatuye muri Boneza.


Urutonde rw’abazafatanya na Theo Bosebabireba

Source:Isimbi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA