Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinyinya: Hatanzwe ibihembo ku midugudu yahize indi mu kwesa imihigo 2018-2019 mu kagali ka Kagugu.



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2019, ubuyobozi bw’Akagali ka Kagugu bwatanze ibihembo ku midugudu yitwaye neza mu kwesa imihigo, muri ibi birori abaturage bamuritse ibikorwa n’imishinga ibyara bihangiye.

Ni umunsi w’imurikabikorwa kuko hishimirwaga ibyagezweho mu mwaka 2018-2019, agendeye ku mpuzandengo y’uyu mwaka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kagugu Mugabo Dan yavuze ko n’imidugudu yaje mu cyiciro cy’inyuma idakwiriye gucika intege ahubwo ko igomba gukora cyane kugirango ubutaha izaze mu myanya y’imbere.

Yagize ati “ku midugudu yaje inyuma nayo ntisuzuguritse kuko yose ifite amanota ari hejuru ya 70, si amanota mabi, ariko nyuma y’uko hashyizweho itorero ku midugudu abantu bagomba gukora kandi twizeye ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurushaho kandi ikiruta n’uko hari aho umuturage tumuvana n’aho tumugeza.”


Mugabo Dan, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kagugu

Umuyobozi w’umudugudu wa Rukingu wabaye uwa mbere mu kwesa imihigo Kazimiri Juvens yavuze ko ibanga yakoresheje kugirango arushe abandi ubufatanye n’abaturage ayobora.

Ati “icya mbere ni ukumva abaturage, icya kabiri ni ugukorera hamwe nka komite ihagarariye umudugudu, ikindi cyadufashije ni ugusesengura neza imihigo twahize hanyuma twegera abaturage dufatanya nabo kuyishyira mu bikorwa.”


Kazimiri Juvens, Umuyobozi w’umudugudu wa Rukingu

Kimwe mu byafashije imidugudu kwesa imihigo, harimo n’intambwe abaturage bayituye bagaragaza ko bafashijwe gutera, Nyirahabimana Velena atuye mu mudugdu wa Kabuhunde ya 1, yavuze ko yishimira ko yakuwe mu bucuruzi bw’akajagari buzwi nko kuzunguzaa nyuma aza kwishyira hamwe n’abandi aho ubu yiteje imbere n’abagenzi be.

Ati “icyo nshima cyane ni ukuba narirukaga umuhanda ndi umumama w’imyaka 45 none ubu nkaba nicaye hamwe, mbasha kwishyurira abana amashuri, nkabishyurira na mituweli nanjye nkizigamira. Mu gishoro cy’ibihumbi bitanu natangiranye ubu ngeze ku bihumbi ijana kandi akorera mu isoko.”

Icyakora n’ubwo ashima ibi, Nyirahabimana asaba ko ubuyobozi bwabavugururira isoko basanzwe bakoreramo.

Ati “badukorera isoko rya Batsinda turanguriramo kandi na ba bandi bagicururiza mu mihanda babazane mu masoko.”

Nyirasafari Jean d’Arc ni umuyobozi w’inama njyanama wungirije mu murenge wa Kinyinya, yagiriye inama abafite impungege zo gukora imishinga no kubagifite ubushobozi buke, ko hari ubufasha bwagenewe abo bantu.

“Hari ibigo bihari bifasha cyane cyane urubyiruko nka BDF. Nibaze babigane kuko bibaha amahugurwa ndetse n’igishoro cyo gutangira, kandi mu by’ukuri abiteguye gutanga inkunga bahagaze neza, bategereje abateguye imishinga”


Nyirasafari Jean d’Arc, umuyobozi w’inama njyanama wungirije mu murenge wa Kinyinya

Muri iki gikorwa hanahembwe abafatanyabikorwa, bafashije imidugudu batuyemo kwesa imihigo y’iterambere, Ndorayabo Viateur ni umuturage watanze umusanzu we, yatanze ikibanza anubakira isoko abatuye umudugudu wa Kabuhunde ya 1 atuyemo. Agaruka ku cyamuteye gutanga musanzu we.

yagize ati “icyo gihe hari ikibazo cy’abacururizaga ibintu mu muhanda, nkabona bamwe bariruka abandi bagwa mu miferege, mbona mu mudugudu wanjye hari ikintu gikwiriye gukorwa, hari ikibanza nari mfite ndavuga nti ngomba kubaka mo agasoko kazagirira umumaro abo bantu.”

Umuyobozi wari uhagararaiye akarere ka Gasabo yashimye akagali ka Kagugu agendeye kuko kitwara mu kwesa imihigo ukagereranyije n’utundi tugari tugize umurenge wa Kinyinya.

Uko imidugudu yakurikiranye namatsinda yashyizwemo

Itsinda rya 3 ririmo iyagize amanota 77.3 % : Muhororo, Giseha, Nyakabungo
Itsinda rya 2 ririmo, umudugudu wa Gicikiza n’amanota 85.3, Dusenyi igira 85.3, Kagarama igira 87.8%
Itsinda rya 1 ririmo iyagize hagati y’amanota 92-93% : Kadobogo 92.5, Kabuhunde 92.5, Rukingu ari nawo wa mbere mu kwesa imihigo ugira 93.7 %.


Abayobozi batandukanye n’Abakuru b’Imidugudu bitabiriye ibi birori





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA