Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Burera: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica abana 3 abatemye nawe ahita yiyahura



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera baraye basanze abana batatu bo mu rugo rumwe bishwe batemwe, ndetse n’umukozi wo muri urwo rugo amanitse mu mugozi birakekwa ko byaba byakozwe n’uyu mukozi wo mu rugo.

Ubu bwicanyi bwabereye mu rugo rw’uwitwa Habumuremyi Jean de Dieu na Musengimana Theresie mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019 ahagana saa moya z’ijoro

Aba bana bishwe barimo uwitwa Iradukunda w’imyaka 13, Mugisha w’imyaka itandatu na Masengesho w’imyaka 4.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Nizeyimana Theogene yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ubu bwicanyi bayamenye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bagahita bajya muri ruriya rugo bagasanga abana bishwe batemwe mu mutwe n’umukozi waho amanitse mu mugozi.

Avuga ko umubyeyi (w’umugore) wa bariya bana yari ari mu kazi asanzwe akora k’ubudozi mu gasentere kitwa Kirambo naho ngo umugabo amaze iminsi adahari yari yagiye mu mahugurwa.

Uyu muyobozi avuga ko urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kugira ngo barebe niba urupfu rwa bariya bana rwaba rwagizwemo uruhare n’uriya mukozi na we basanze yiyahuye.

Ngo imibiri ya ba nyakwigendera uyu munsi irajyanwa mu bitaro bya Gasabo ku Kacyiru kugira ngo bayikorere isuzuma ariko hanakorwe iperereza rya gihanga cy’uwaba wagize uruhare muri buriya bwicanyi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA