Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Umugore yasanzwe mu bitaro bya Ruhengeli yapfiriye mu busitani



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Ruhengeri biri mu murenge wa Muhoza, basanze umubyeyi yapfiriye hafi y’ubusitani bwabyo. Clementine Mukandoli yari ahetse umwana w’imyaka ibiri.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr.Philbert Muhire yabwiye Umuseke dukesha inkuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura abarwaza, ndetse ngo mu gitondo hari abamubonye agendagenda mu kigo.

Ati: “ Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe, ariko RIB yaje itangira iperereza.”

Mukandoli akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze , yari afite imyaka 32 y’amavuko.

Icyakora ngo mwana yari ahetse we ngo nta kibazo yagize. Umunyamakuru w’Umuseke wageze mu bitaro bya Muhoza avuga ko yahawe amakuru na bamwe mu barwaza bakamubwira ko babonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.

Dr.Muhire avuga ko ubu abarwayi n’abarwaza batekanye, igihunga cyashize.


Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA