Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rodrigo Duterte ati: “Umuyobozi wo muri Leta yanjye nakwaka ruswa jya umurasa, ibisigaye nzabyirengera”



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte yabwiye abaturage b’igihugu cye kujya barasa umuyobozi wese wo muri Leta ubasabye ruswa. Mu mbwirwaruhame yatanze mu cyumweru gishize mu gace ka Bataan, mu majyepfo y’icyaro cya Manila, Duterte yavuze ko ruswa ari yo mbogamizi nkuru y’iterambere y’icyo gihugu.

Duterte yavuze ko umuturage wese utunze intwaro, ahawe uruhushya rwo kurasa umuyobozi wese uzamusaba ruswa ariko ntazamwice, azamukomeretse.

Duterte yavuze ko kandi uwo muyobozi afatwa nk’umugambanyi kandi umuturage uzakomeretsa umuyobozi yamusabye ruswa azahagarara mu mwanya we nibagera mu gihe cy’urubanza.

Ati: “umuyobozi wo muri Leta yanjye nagusaba ruswa, murase gusa wowe ntumwice umukomeretse gusa. Njye ndabizi iyi Leta idindizwa na ruswa. Kubw’ibyo nimubakomeretsa ntibazongera kuja babasaba ruswa nanjye nzabirukana muri Leta. Ndabisubiramo umutugarage wese utunze imbunda, ntugasekere umuyobozi ukwatse ruswa, njye nzahagarara mu mwanya wawe m rukiko kandi nta muntu uzagufunga.”

Duterte ni umwe mu bayobozi b’ibihugu ku isi bazwiho guhagarara ku ijambo ryabo.
Ibi bibaye nyuma y’uko aherutse gukora umukwabu w’abacuruza ibiyobyabwenge akanabica.

Umwaka ushize nabwo perezida Duterte yamenyekanye ku isi hose aho yatutse Imana ‘Ikigoryi’ kuko ngo yaremye Eva igatuma abana na Adam mu busitani bwa Edeni ikababuza kurya itunda kuko ibyo bintu ntibyari gushoboka.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA