Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Impunzi zizava Libya aba mbere baragera i Kigali ku wa kane



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Minisitiri ufite mu nshingano ze ibikorwa by’ubutabazi, Germaine Kamayirese yabwiye Umuseke ko aba mbere mu bimukira bari barahaze muri Libya bazagera mu Rwanda ku wa Kane taliki 26 Nzeri, 2019 mu masaha ataramenyekana.

Avuga ko aba mbere bazaza ari 75 bakaba biganjemo abaturutse mu ihembe rya Africa (mu bihugu bya Eritrea na Somalia…)

Ngo bazajya gutuzwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, n’ubundi hahoze inkambi y’Abarundi.
Minisitiri Kamayirese ati: “Ku ikubitiro hazaza 75 batuzwe mu Bugesera kandi twigishije abatuye muri Gashora ko bazabanira neza bariya bavandimwe.”

Avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryateganyije abasemuzi bazafasha Abanyarwanda gushyikirana na bariya banyamahanga kandi ngo ni yo izabahemba.

Minisitiri Kamayirese avuga ko Minisiteri ayoboye iri busohore itangazo rivuga iby’iyi gahunda y’aba Banyafurika bari bafite inzozi zo kujya i Burayi, bagera muri Libya bakamererwa nabi cyane kubera intambara.

U Rwanda rwakunze kuvuga ko nubwo ari ruto, amarembo yarwo afunguye mu kwakira uwo ari wese waba uri mukaga igihe abyifuza.

Aba bimukira bazava muri Libya, ibyabo birihuse kuko mbere yabo havuzwe mu itangazamakuru amasezerano yaba yarumvikanyweho hagati y’u Rwanda na Israel ku kuba, rwakwakira abimukira biganjemo n’ubundi abo mu Ihembe rya Africa bakaza ku bushake kuba mu Rwanda na Uganda, ariko ibyabo ntibyigeze bisobanuka.

Umuseke ufite amafoto yafashwe vuba aha agaragaza aho ziriya mpunzi zizaruhukira, imirimo yo kuhasana igeze kure. Ni inzu ziganjemo izimaze igihe, ariko zaravuguruwe, ndetse zisigwa amarangi, zinashyirwamo amakaro.

Tariki 10 Nzeri 2019, Leta y’u Rwanda, UNHCR, n’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (African Union, AU) basinyanye amasezerano ku buryo bwo kuvana izi mpunzi muri Libya.

Ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzita ku mutekano w’impunzi n’abashaka ubuhungiro, kandi bakazagera mu Rwanda ku bushake.

Nibura abagera kuri 500 biganjemo abo mu Ihembe rya Africa ni bo bashobora kuza mu Rwanda bagizwe cyane n’urubyiruko n’abana batamerewe neza mu bigo bashyizwemo muri Libya, UNHCR izakomeza kubitaho. Bamwe bashobora kuzoherezwa mu bihugu bindi cyangwa bakajyanwa mu byabemereye ubuhungiro cyangwa bagacyurwa mu bihugu bakomokamo mu gihe baba bizeye umutekano.

UNHCR ni yo izafasha izi mpunzi iziha ibya ngombwa nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi na serivise z’ubuvuzi.

Nibura impunzi 4,400 n’abashaka ubuhungiro bavanywe muri Libya bajyanwa mu bindi bihugu kuva muri 2017, barimo 2,900 bajyanwe mu kigo kitwa Emergency Transit Mechanism kiri muri Niger, abandi 425 bajyanywe mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’Uburayi bavuye mu kigo kitwa Emergency Transit Centre kiri muri Romania.

Muri Libya haracyari impunzi zisaga 4,700 zifungiye mu bigo binyuranye kandi zibayeho nabi. Bakeneye kuhakurwa bakajya aho bizeye umutekano wabo, kandi babona iby’ibibanze bakeneye mu buzima.


Inzu zirasanwa zikanaterwa amarange


Impunzi zigiye Kubota aho ziba heza kandi hari umutekano

Source:Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO