Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MASAKA: Ku rwego rw’Igihugu, habereye amarushanwa yo kwandika no gusoma ku batabona



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, mu murenge wa Masaka, habereye amarushanwa ya nyuma yo kwandika no gusoma yateguwe n’abatabona yahuje ibigo bibiri byari bihagarariwe n’abanyeshuri icumi. Iki gikorwa cyateguwe n’ Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC).

Igihugu kiri mu kwezi kwahariwe gusoma. Abatabona na bo bateguriwe amarushanwa yo gusoma no kwandika inkuru kugira ngo bagaragaze ko bafite ubushobozi bwo guhimba inkuru ndetse bakabasha no kuzisoma. Inyandiko yitwa Braille niyo yifashishwa mu gusoma inkuru baba bateguye.

Nubwo kuri ubu hakiri ikibazo cy’amashuri make yakira abatabona hari ikiri gukorwa kugira ngo iki kibazo gikemurwe nk’uko Umuyobozi wungirije w’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, Matuzalem Nshimyumuremyi yabivuze.

Ati: “kugeza ubu, amashuri ashobora gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga ni atatu; irya Kibeho, irya Gatagara HVP n’irya Gahini, urumva ko ari ikibazo gikomeye kuko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona baturuka mu gihugu hose baba barimo kwiga mu mashuri atatu yonyine. Turi gukora ubuvugizi, tuganira na Leta n’izindi nzego zifite uburezi mu nshingano kugirango bumve ko buri munyeshuri afite uburenganzira bwo kwiga ku ishuri rimwegereye.”


Matuzalem Nshimyumuremyi, Umuyobozi wungirije w’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda

Beata Nyirabahizi wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo, yasabye ababyeyi gufata aba bana bafite ubumuga bwo kutabona nk’abandi bana kuko na bo bashoboye avuga ko kandi umwaka utaha aya marushanwa noneho azahuza abanyeshuri bose ababona n’abafite ubumuga bwo kutabona.

“Ababyeyi ntibakajye bababyara ngo nibarangiza babasige mu bikari, ntibabajyane ku mashuri ngo ntacyo bashoboye, imiryango ibafite igoma kubaha uburenganzira bwabo busesuye nk’ubwo baha abandi bana badafite ubwo bumuga, ndetse Minisiteri irateganya amarushanwa azahuza abana bafite ubumuga n’abatabufite kugira ngo byerekane ko bose bashoboye.”


Beata Nyirabahizi, Umuyobozi w’agateganyo mu Nkoranyabitabo ry’Igihugu

Anitha ni we watsinze aya marushanwa ku rwego rw’igihugu, yavuze ku mbogamizi bahura nazo ndetse anasaba Leta ubufasha ku bibazo bahura nabyo.

Ati: “Ikibazo cya mbere ni uko nta bitabo dufite byanditse mu buryo bwa braille, usanga bituviramo no gutsindwa, ikindi ni uko nta mudasobwa kandi ni byiza kuba tuyifite kuko yadufasha gukora ubushakashatsi, icya gatatu ni uko nta nkoni zidufasha mu rugendo twese dufite kuko nta bushobozi bw’uko twazibona kuko zihenze, nkaba numva Leta yagerageza ikadufasha kubibona byose.”

Iki gikorwa cyatangiye tariki 8 Nzeri, kizasozwa kuya 30 Nzeri uyu mwaka mu Karere ka Nyagatare, aho abatsinze bazahabwa ibihembo na Minisiteri y’Umuco na Siporo. ibyo bihembo birimo; kwandika neza inkuru zatsinze bakazishyira mu bitabo, guhabwa ibikoresho by’ishuri n’ibindi bitandukanye.


Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kwandika inyandiko ya braille


Anitha watsinze aya marushanwa yakomoje ku mbogamizi bahura na zo


Abarushanwaga ku rwego rw’Igihugu uko ari icumi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA