Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyarugenge: Mu muganda usoza ukwezi, ababyeyi basabwe kugira uruhare mu gushishikariza abana babo gusoma



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2019 mu gihugu hose, habaye igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa cyenda, usanzwe uba buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi. kuri iyi nshuro umuryango Mureke Dusome wateguye umuganda wo gusoma mu Mirenge imwe n’imwe mu gihugu, iki gikorwa cyatewe inkunga na Save the Children na USAID cyabereye no mu murenge wa Kanyinya w’akarere ka Gasabo, maze ababyeyi basabwa gushyira imbaraga mu gushishikariza abana gusoma.

Uyu mwitozo wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya, aho abana bo mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu basanzwe batozwa gusoma neza ikinyarwanda bahuriye ndetse bamwe muri bo basoma inkuru, baganirizwa ibyiza byo kumenya ururimi gakondo ndetse no kumenya gusoma neza nk’uko uku kwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma neza mu Rwanda.

Rwangeyo Laurent akuriye uburezi mu murenge wa Kanyinya, yasobanuriye ababyeyi akamaro ko kohereza abana babo ku ishuri kugira ngo bafashwe kumenya gusoma neza n’abarimu ba bo.

Ati: “Ni byiza ko abana bamenya gusoma neza ikinyarwanda, mukwiye kujya mubohereza hano ku ishuri mu gihe cyo kumenyerezwa gusoma kuko mu gusoma ni ho hava n’ubundi bumenyi. Kubahahira ni byiza kuko baba bakeneye kurya gusa n’ubumenyi baba babukeneye kugira ngo bagaburire n’ubwenge bwa bo.”


Rwangeyo Laurent ashinzwe uburezi mu murenge wa Kanyinya

Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko ishuri rifite ibitabo bihagije yemerera n’ababyeyi ko bajya baza kubitira bakajya gufasha abana babo kwiga gusoma kugirango bakomeze gutera imbere mu gusoma.

“harasabwa uruhare rwacu nk’ababyeyi. Tujye tubafasha mu rugo kuko hari ibitabo batahana, ubundi bufasha ni ukohereza abana banyu kugirango bajye baza gusoma hano ku ishuri hari isomero kandi namwe mujye muza tubatize ibitabo mujye mubafasha no gusomera mu rugo.”


Bahati Fidele umukuru wa G S Kanyinya

Ababyeyi bitabiriye iyi gahunda yo kumenyereza abana gusoma. Bashimishijwe cyane n’uko babonye abana babo hari urwego bamaze kugeraho mu gusoma. Murorunkwere Thatienne ni umwe mu babyeyi yavuze ko umuco Nyarwanda ugiye kugaruka biturutse ku dukuru abana baba bari gusoma kandi ko agiye gushishikariza bagenzi be kubigira ibyabo.

Ati: “mu bitabo bagiye basoma nagiye numva mo udukuru twa kera, ibi bizatuma umuco nyarwanda wongera ukagaruka, nanjye ngiye kubwira bagenzi banjye kujya bohereza abana babo hano, kugirango bakomeze kumenya gosoma neza.”

Iki gikorwa cyo guteza imbere umuco wo gusoma kimaze ukwezi aho cyatangiye ku ya 8 Nzeri kikaba kizasorezwa mu Karere ka Nyagatare ku ya 30 Nzeri 2019.


Abana bahuriye hamwe mu muganda wo gusoma muri G S Kanyinya


Nyuma y’umuganda rusange ababyeyi baje kwifatanya n’abana babo mu muganda wo gusoma





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA