Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MINEMA: HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE GUKUMIRA NO GUHANGANA INGARUKA ZITERWA N’IBIZA



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2019, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangije ukwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza munsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ibikorwa biramba ni inshingano yanjye mu kubaka ubudahangarwa.” Hirya no hino mu gihugu hazakorwa ibikorwa byongera ubukangurambaga ku gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Nk’uko Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Germaine Kamayirese yabivuze, ngo muri uku kwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hazabaho kongera no guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza akaba anasaba abanyarwanda kubaka ibiramba.

Ati: “Ntidushobora guhagarika burundu ibiza kamere, ariko dushobora kugira ubumenyi ku kugabanya ingaruka ziterwa na byo no gukumira ibiterwa n’ibikorwa bya muntu bikadufasha kubaka ibiramba, bifite ‘ubudahangarwa’.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe yatanze urugero rwo kubona amakuru mu buryo bwihuse nka kimwe mu bintu byafasha Abanyarwanda kwirinda ikibazo cy’ibiza kandi hakaba hasabwa ubufatanye bwa buri muntu kugirango amakuru agere kubo agenewe.

Ati:“Nta muntu uba wifuza ingaruka zitari nziza zaturuka ku kirere kandi hari amakuru aba yabonetse y’uburyo kiba kimeze, niyo mpamvu habaho gufatanya kw’inzego tugahanahana amakuru kugirango mu igenamigambi ry’igihe gito cyangwa kirekire, tubashe gukumira izo ngaruka mbi zituruka ku mihindagurikire y’ikirere."

Hari bimwe mu bikoresho byifashishwa mu iteganyagihe, harimo na radari yerekana ishusho y’ikirere buri nyuma y’iminota irindwi, iyo hagize ikigiye kuba bihita bigaragara.


Amafoto agaragaza uko ikirere kiba kimeze

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije Dr. Erneste Nsabimana, yavuze bimwe mu biza bikunda kwibasira umujyi wa Kigali anavuga zimwe mu ngaba zakurikizwa n’ibyakorwa kugirango iki kibazo kigabanuke.

“kubera uko Umujyi wa Kigali uteye, ushobora kwibasirwa n’amazi mu gihe cy’imvura hirya no hino mu bishanga, abantu batuye mu manegeka nabo bibasirwa n’imyuzure, ahantu hari za ruhurura, ibiza byerecyeranye n’inkongi z’umuriro, ibiza by’inkuba nubwo byo bitari ku rwego rwo hejuru gusa ho hari ingamba zo gukwirakwiza imirindankuba. Mu ngamba zihari Umujyi wa Kigali ufatanije n’abandi bafatanyabikorwa ugenda urusha ho gukaza ingamba cyane cyane duhera ku baturage batuye mu manegeka aho Leta iri kubimura aho hantu, kwirinda kubaka inyubako z’akajagari ikindi ni ugusana za ruhurura.”

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko muri uku kwezi biteganywa ko abaturarwanda bazahindura imyumvire ku biza, bakagira ubumenyi buhagije ku gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza bigatuma abakiri mu manegeka bayimukamo, biga gufata amazi y’imvura asenya akanangiza, n’ibindi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA