Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Abiga bakuze ngo iyo bamenye gusoma no kwandika bibagirira akamaro



Yanditswe na Uzabakiriho Jean Gabriel Yasomwe na

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bavuga ko nyuma yo guhabwa amasomo ajyanye no gusoma, kubara no kwandika byatumye bahagurukira gukorana n’ibigo by’imari ibyo bavuga ko bizabateza imbere.

Aba Banyarwanda bavuga ko nyuma yo kwiga gusoma no kwandika bakuze hari bamwe byatumye bahindura imibereho yabo, ngo hari abatangiye kwizigamira mu bigo by’imari kubera ko bajijutse bagendana na gahunda zituma biteza imbere.

Umwe muri bo ni Nyirabariha Thaciana w’imyaka 54, avuga ko yamenye kwizigamira ashaje.

Yagize ati: “Abahejwe inyuma n’amateka uko ingoma zose zabayeho muri uru Rwanda, uretse iyi miyoborere myiza ihari, twakunze gufatwa nk’aho turi mu gihugu ducumbitsemo, ntitwajyaga mu ishuri, nta wavurwaga nk’abandi, ubu rero ku myaka mfite nize gusoma kubara no kwandika.”

Avuga ko ibi byatumye afungura konti muri Sacco Musanze ubu imaze umwaka, ndetse ngo yabashije kubitsa Frw 20.

Agira ati “Ntaramenya gusoma no kwandika numvaga ko kuzigama nta cyo bimaze.”

Igihe atari azi gusoma, kubara no kwandika, ngo yajyanaga ibiro 30 by’ibirayi mu isoko ariko ntamenye kureba ku munzani bakamwiba.

Aba amateka agaragaza ko basigajwe inyuma na yo, bigishijwe gusoma, kubara no kwandika n’Itorero ADEPR, rivuga ko rikora umurimo ukomeye wo kwigisha gusoma abantu bakuze.

Hari n’abandi Banyarwanda muri rusange biga bakuze nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Reverand Pastor Gatemberezi Paul Muzungu abivuga.

Yagize ati: “Itorero rya ADEPR, rifite intego yo kwigisha abakuze kumenya gusoma no kwandika, ubu mu gihe cy’umwaka umwe Abahejwe n’amateka bo muri Musanze basaga 50, bize gusoma no kwandika kandi usanga hari aho byabavanye, nk’iyo ugeze mu ngo zabo usanga imyumvite ku isuku, gutegura indyo iboneye ndetse n’umuco wo kuzigama barabihagurukiye.”

Avuga ko iyi gahunda itita kuri bariya gusa, ahubwo ngo igera kuri benshi, aho guhera muri 1999 abasaga 9 000 bigishijwe gusoma no kwandika muri rusange.

Umukozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, mu ishami ry’Inkoranyabitabo y’u Rwanda, Uwamahoro Jeannine ashimangira ko kudatera imbere ku Banyarwanda bahejwe inyuma n’amateka n’ubujiji burimo, bitewe no kutamenya gusoma no kwandika.

Ati: “Ubukungu n’ubumenyi byateza umuntu imbere ku isi bikubiye mu nyandiko n’ikoranabuhanga, iyo utazi gusoma no kwandika ntabwo ibi wabimenya.”

Avuga ko kuba bariya bagaragara ko basigajwe inyuma n’amateka babayeho buriya buzima, byatumaga bahora bafite ipfunwe bakumva ko atari nk’abandi Banyarwanda.

Ati “Dufatanyije n’inzego zitandukanye, barimo kwigishwa gusoma no kwandika, tuzakomeza gukurikirana n’abasigaye.”

Uwamahoro Jeannine, yongeraho ko Minisiteri y’Umuco na Siporo, ifite intego yo kongera umubare w’ibitabo no gukomeza kwita ku bantu bakuru batazi gusoma kubara no kwandika ndetse babaha n’amahugurwa yatuma bashobora kwihangira umurimo, kandi ngo intego ni uko Umunyarwanda agira iterambere rishingiye ku bumenyi.

Mu karere ka Musanze abana bagera kuri 85 bo mu miryango y’abahejwe inyuma n’amateka; ni bo bari mu mashuri guhera abanza kugera muri Kaminuza, gaheraheza ari mu kiciro cya gatatu (Master’s) ari umwe gusa.

Ubuyobozi ngo bwiyemeje gukomeza gukora ubukangurambaga, ndetse ngo ubu abana babo bafata ifunguro ku mashuri.


Abarangije bahawe impamyabumenyi

Source:Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA