Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abakekwaho kuba abayoboke ba RNC bisubiyeho banga kuburana batunganiwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Urukiko rwa gisirikare rwasubitse urubanza rw’ abantu 25 bakekwaho kuba mu ngabo z’ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda, nyuma y’uko Rtd Maj. Mudasiru Habib ufatwa nk’ubakuriye yabanje kugaragaza ko ataburana atunganiwe n’abandi bakamukurikiza

Abaregwa babwiye urukiko ko batakomeza kuburana ku ifungwa n’ ifungura ry’agateganyo badafite ababunganira mu mategeko.

Ku munsi wa mbere w’ iburanisha kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira, abaregwa bari bavuze ko biteguye kuburana batunganiwe n’abanyamategeko, ariko kuri uyu wa Kane bageze mu rukiko barabihindura.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019 abaregwa nibo bagombaga guhabwa ijambo ngo bisobanure ku byaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

Abaregwa bafite hagati y’ imyaka 18 na 50. Rtd Major Mudasiru Habib ari nawe mukuru urimo yabwiye inteko iburanisha ihagarariwe na Lt.Col Charles Madudu, ko icyumweru urubanza rusubitswemo ari gike akurikije ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira abunganizi ari uburenganzira bw’ abaregwa, rusaba ko abakeneye abunganizi babashaka vuba abatabashaka bakaziburanira ubwabo kugira ngo bitazatinza urubanza.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara.

Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wishoboye yishakira umwunganizi mu mategeko akanamwiyishyurira, ariko uwo bigaragaye ko afite ubushobozi buke abisaba yandikiye urugaga rw’abavoka ubusabe bwe bugasuzumwa, hakarebwa ko koko atishoboye maze akagenerwa umwunganizi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA