Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ivuguruye: Abantu 14 bahitanwe n’igitero cy’ i Musanze, 19 mu bakigabye bishwe, 5 bafatwa mpiri.



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Polisi y’ u Rwanda imaze gutangaza ko abantu bagera kuri 14 aribo bamaze guhitanwa n’igitero cyagabwe k’ U Rwanda mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Ukwakira. Abagizi ba nabi bitwaje intwaro zirimo iza gakondo bagabye igitero mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru. 19 muri bo bishwe, 5 batabwa muri yombi.

Mu itangazo rya Polisi ryo kuri uyu wa 5 ryagaragazaga ko abari babaruwe ko bahitanwe n’iki gitero ari abaturage 8, barimo 6 bicishijwe ibyuma, (intwaro gakondo) 2 bakaraswa. Iri tangazo kandi ryashimangiraga ko 18 bakomeretse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga


Itangazo rya Polisi ryasohotse kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019

Mu itangazo rishya rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri iki cyumweru tariki 6 Ukwakira 2019 ryashyizweho umukono n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Jean Bosco Kabera rivuga ko abaturage 14 aribo bamaze kubarurwa nk’abahitanwe n’iki gitero. Icyakora ntabwo rigaruka ku bakomeretse.

Iri tangazo rishimangira ko bamwe mu bishwe, basanzwe mu ngo zabo bagaterwa ibyuma, abandi bakicishwa amabuye.

Polisi y’ u Rwanda ivuga ko inzego z’umutekano zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage. Muri iri tangazo Polisi imaze gushyira ahagarara ikarigerera itangazamakuru, rivuga ko igikorwa cyo kubahiga bukware kigikomeje kandi ubu 19 muri aba bagizi ba nabi bamaze wicwa naho 5 bakaba bamaze gutabwa muri yombi ari bazima.


Itangazo rya Polisi ryasohotse kuri uyu wa 6 Ukwakira 2019

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baduhaye amakuru bavuze ko abagabye iki gitero bagendaga babaza aho isantere y’ Akajagari iherereye, baketse ko baje baturutse muri Pariki y’ Ibirunga. Iki gitero cyagabwe mu mirenge ya Bisate, Musanze na Kinigi.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage bo mu gace iki gitero cyabereyemo yashimangiraga ko kuri uyu wa 5 Ukwakira mu masaha ari hagati ya saa 9 na 11 z’amanywa hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu, hagati y’ingabo z’u Rwanda, Polisi n’abo bagizi ba nabi.

Umwe muri abo baturage yabwiye The Profile.rw ko, amasasu yumvikaniye ahitwa Nyange na Ndabanyurahe. Bamwe mu bateye banze kumanika amaboko bahitaga baraswa, abayamanitse bagafatwa mpiri.

Uyu muturage yatubwiye ko , abateye bari bambaye impuzankano ya gisirikari, ariko itazwi niba ari iy’ igihugu iki n’iki.

Umwe muri abo baturage yadutangarije ko hari n’aho basanze abo bagizi ba nabi bataye igisasu kinini.

Mu kubahiga, byabaye ngongombwa ko umubare muto w’abaturage w’ahavugiraga amasasu usa n’uhungira mu mujyi wa Musanze gusa nyuma uza gusubira mu byabo nyuma yo guhumurizwa na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2019, umwe mu batuye mu gice cyagezweho n’ingaruka z’iki gitero yatubwiye ko umutekano ari wose nk’uko n’itangazo rya Polisi y’Igihugu ribigaragaza. Ubu bakaba bari kwinywera ikigage cyabo nk’ibisanzwe dore ko aka gace kazwiho gusabanira kuri iki kinyobwa gakondo biyengera.

Polisi yashimye ubufatanye bw’abaturage mu guhangana n’aba bagizi ba nabi. Hari umuturage wadutangarije ko hari 2 bafashwe n’abaturage b’igitsinagore ubwabo, ng’aba basanzwe bihishe mu mihembezo y’ibishyimbo bari bararunze hamwe mu mirima ngo izakoreshwe mu buhinzi bwabo.

Icyakora abo ngo bari bamaze kwiyambura imyambaro ya gisirikare bambara nk’abaturage, yewe ngo n’imbunda bari bamaze kuzihisha. Ngo kuri uyu wa 6 Ukwakira bagaruwe ahabereye iki gitero bagaragaza aho bahishe izo mbunda n’imyambaro ya gisirikare baje bambaye.

Nk’uko uwo muturage yabitangarije The Profile, mu bafashwe harimo uwumvikanye asaba imbabazi avuga ko bamubabarira, ahubwo agashyikirizwa (Chairman), ku buryo haketswe ko yaba afite inkomoko mu bihugu by’abaturanyi bisanzwe bikoresha izina "Chairman" nk’umuyobozi w’inzego z’ibanze zegereye abaturage.

Kureba VIDEO bijyanye kanda hano: https://www.youtube.com/watch?v=eHWelyRDf5s





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA