Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda ntirukomeye kubera intwaro zikomeye, ingabo zarangiza byose, rukomeye kubera ubumwe – Kagame



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Muri Rwanda Day ibera mu Budage ku nshuro ya 10, sale imwe mu mugi wa Bonn yuzuye Abanyarwanda basaga 3500 barimo 700 baba mu Budage, Perezida Paul Kagame mu ijambo yabagejejeho mu mahasa akuze y’i Kigali, yikomye abashaka gusenya iby’u Rwanda rwagezeho, batemera iterambere ryarwo, n’abanenga Rwanda Day ngo ni igikorwa cya politiki.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Rwanda Day ikiza cyayo ari ukugira ngo Abanyarwanda baganire ku iterambere ry’igihugu cyabo kiyubaka kandi cavuye kure.

Ati “Tuboneraho umwanya wo guhuza Abanyarwanda aho bari hose, ngo tuganire. Bifite aho bishingira kuko u Rwanda ni igihugu kiyubaka kiri mu nzira yo kwiyubaka kandi kiva kure, turiyubaka tuva kure, tuva ku gihugu cyasenyutse, ndetse cyasenyutse kitari gisanzwe kinariho, byabaye guhuhura ariko inzira yo kubaka iragaragara, aho tugana turahabona, uburyo buhatuganisha turabubona igisigaye ni Abanyarwanda, nitwe nta wundi dutegereje, uwo dutegereje nitwe.”

Perezida Kagame yavuze ko nta mwaka u Rwanda rudahura n’inzitizi y’abantu bashaka ko rusubira inyuma ariko ngo ibyo ntibirubuza kubaho.

Yagize ati “Duterwa amacumu atari make hirya no hino amwe u Rwanda rukayizubika andi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze, naho ruguye ntiruhere hasi rugahaguruka, mu myaka 25 ishize byagiye bigabanuka, siko bimeze mu 10, itanu, itatau, bigaragaza uko kwiyubaka.

Ndetse navuga ko abarukoreraga ibyo uko imyaka igenda ihita ni nako bibagora, kurukora uko barukoraga ntibashirwa n’ubu baracyagerageza ariko ni uguhanyanyaza, ni ukwanga kuva ku izima bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu bwo ntabwo byakunda, ntabwo bishoboka nta na busa!”

Kagame yakomeje agira ati “Simbivuga kugira ngo twirate, ntabwo mbivugira kugira ngo abari bafite iyo migambi bayiveho, Oya! Ndabivugira ko ari ukuri. Ni ukuri kandi kwigaragaza, buri gihe, nta mwaka ushira, cyane nta itatu ishira, nta itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko n’ubwo bibaho abakurikirana amateka, mu myaka 25 ni mike, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima k’imibereho y’u Rwanda, usanga buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri gice cy’ubukungu cy’u Rwanda.”

Parezida Paul Kagame bigaragara ko yari afite ijambo rikomeye kuri bariya batemera intambwe u Rwanda rutera, yarugereranyije n’indege ihore iteka ihuhwa n’imiyaga ibiri (umwe usunika ujyana imbere n’undi usunika ujyana inyuma).

Ati “U Rwanda ni nk’indege isunikwa n’imiyaga ibiriri, umwe usunika uhereye imbere usubiza inyuma n’undi usunika ujyana imbere, ariko rwo (u Rwanda) rwahuye n’imiyaga irusunika ituruka imbere gusa, ariko indege bitewe n’imbaraga iba ifite iragenda ikagera aho ijya, n’imiyaga iduturutse imbere idusunika tuyinyuramo tukagenda!

Imiyaga ituruka inyuma idusunika tukagenda ni mwe (Abitabiriye Rwanda Day), nimwe musunika u Rwanda kugira ngo rugende, icyo dusabwa ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito, twihute.”

Ni bande basunika u Rwanda barujyana inyuma?

Muri abo bamwe Perezida Kagame yatunze agatoki abrirwa bandika mu binyamakuru.

Ati “Abirirwa basunika baturuka imbere bashaka ko indege itihuta ni ibyo abantu baba bandika, ejo nahoze nsoma abantu bandika banenga Rwanda Day bavuga ko ari politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, nge nshaka ikinegu kirimo ndakibura. Kuko jye n’ubundi nari nzi ko ari ko bigenda, uhura n’Abanyarwanda ukabasanga bakagusanga, ukababwira icyo ubitezemo, na bo bakakubwira icyo bagutezemo ni yo politiki.

Ibyo gusobanurira Abanyarwanda inzira baromo no kugira ngo babyihutemo unenga ibyo azahore anenga…”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutera imbere kubera ko ibyo rukora ari bizama.

Ati “Ntiwakora ibibi ngo utere imbere ntabwo bihura, icyo nibaza mu byiza dukora twarushaho gute kubikora neza, twarushaho dute kugira ngo abakora neza biyongere umubare babe benshi?”

Perezida Kagame avuga ko hari byinshi byiza bikorwa neza, ariko hakaba bike yenda bitaranoga abanenga buririraho bakavuga ibintu uko bitari.

U Rwanda ntirukomeye kubera intwaro zikomeye!

Parezida Kagame yagize ati “U Rwanda ntirukomeye kubera ko dufite intwaro zimomeye, ingabo zarangiza byose, icyo mvuga ni u Rwanda rufite Abanyarwanda bunze ubumwe, bakorera hamwe, igihugu gikomeye gutyo ibyo cyubatse nta we ushobora kubisenya.”

Yavuze ko abagiye bagerageza gusenya, icyabatsinze ari Abanyarwanda bari hamwe.

Ku birego by’uko u Rwanda nta Demokarasi n’ubwisanzure biri mu gihugu, Perezida Kagame avuga ko nta masomo akwiye guturuka hanze, cyane ko mu bihugu bishaka kwigisha u Rwanda bimwe byabayeho nyuma yarwo.

Ati “Wahera he kunyigasha uburenganzira ukanyigisha n’uburenganzira bwange, ubwo se unkunda kungana iki ku buryo warebera uburenganzira bwawe, warangiza ukarenzaho n’ubwange.

Abantu uko babana ni magirirane, twabana, twaganira twajya impaka, ufite ibyo utanga, nange ndabifite sinakwemera ko ari wowe waremwe ufite ibyo umpa njye ntabyo mfite, gute se?”

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruhora mu bibazo rushaka gukemura, birimo iby’ubukene n’ubuvuzi n’ibindi, kandi ko buri gihugu kigira ibibazo byacyo.

Ati “Twaba tutagira gukunda abantu bacu, twaba twiyanga…mu myaka 25 ishije twazamuye imyaka abantu bamara bariho, kera uwagera ku myaka 40 yabagaga ikimasa akabwira inshuti ko yagejeje iyo myaka atarapfa, bidasanzwe, ubu myaka 25 ishize Abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70, ibyo ni iby’abazobereye muri ibyo bo hanze batari abanyarwanda bavuga. Imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara uko byagabanutse ntaho birabaho ku isi, none se turakora ibintu biha abantu ubuzima, byarangiza tukaregwa ko tububambura.

Uraha abantu kugera ku itumanaho mu gihugu hose, umuntu ashyire yizane avuga bitewe n’ishoramari twakoze, warangiza ukavuga ko abuza abantu kuvuga, abaha mikoro?

Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu.”

Perezida Kagame wiyemeje kuganira birambuye n’Abanyarwanda baba hanze, yababwiye ko yiteguye kubumva no kumva ibyo bamukeneyeho.

Ati “Abanyarwanda tuganire mumbwire icyo muntegerejeho, mumbwire icyo nabimwe, ariko ndavugira Leta.”

Yabasabye gukorera u Rwanda yaba aho bari cyangwa batahutse, kandi ababwira ko inzira zaharuwe.

Yagize ati “Aho muri sinababwira ngo muhambire mutahe, niba ufite icyo ukora kigutunze, kigushimishije Imana ishimwe! Ariko niba ushaka gutaha igihe cyose aho ushakira ngwino, turakwakira na yombi, ndetse iyo ubivuze mbere n’umuhanda turawuharura!

Iwanyu harabategereje mu buryo bubiri, ushobora gukora ibyo u Rwanda rukwitezeho uri hanze cyangwa watashye, amahitamo ni ayawe, ikibi ni ukutarutekereza, kutagira icyo ushaka kurukorera, na byo twareba impamvu yabigutera.”

Mushikiwabo ati “Hari abiheza ku byiza by’u Rwanda, bibwira ko ari Abanyarwanda bacagase!”

Mu Budage Abanyarwanda bahaba ni 1295, abitabiriye Rwanda Day barenga 700, abaturutse mu bindi bihugu bose hamwe bagera kuri 3500.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari muri Rwanda Day, yavuze ko Abanyarwanda bamwe bakiheza kubera “ubwoko biyumvamo ko ar bo”, ariko avuga ko bidakwiye.

Ati “Ndashaka ikiganiro, hari ikintu kiri mu Banyarwanda cyo kwitinya, cyo kwiheza, umuntu wamubaza akavuga ngo hari bamwe bireba, jyewe ndi ‘Umututsi utuzuye’, ndi Umuhutu…Ibyo bintu ndashaka ko tubiganiraho, nta Munyarwanda ukwiye kwiheza mu byiza by’igihugu, nta Munyarwanda w’igice ubaho…”

Inkuru ya Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA